Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

AMASEZERANO YA ARUSHA (IGICE CYA 2): YASINYWE MU KAVUYO KAHANZE INZIRA Y'AMAHANO

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:10844911
archived

Nkuko twabivuze mu kiganiro cyo ku wa 7 Kamena 2018 cyarebanaga n’Amasezerano ya Arusha, abari bashyamiranye bayasinye bafite imbaraga zitangana. 

Amashyaka ya oppozisiyo yaje kumvikana na Prezida Habyarimana guhamagara mu butumwa Bonifasi Ngurinzira wari ukuriye imishyikirano, bituma yiyaka imbaraga yakagize. 

Nyuma hakurikiyeho umwiryane muri ayo mashyaka, hungukiramo  Perezida Habyarimana na FPR (kuri Habyarimana byabaye iby'igihe gitoya)..

Ayo macakubiri yamunze amasezerano ya Arusha, ata Leta mu mayirabiri (impasee politique). Ugutinda kwa MINUAR, yari inafite n’inshingano z’igice, ukongeraho ko buri kanya Inama nkuru y’Isi (Conseil de sécurité) yavugaga ko nibitagenda neza izahamagara MINUAR, bisa n’ibyeretse abari bahanganye bafite imbunda ko bafite urubuga rwo kuzikoresha. 

Intambara y'imbere mu Burundi yatewe n'iyicwa rya Perezida Ndadaye, impunzi hafi 400 000 zigahungira mu Rwanda, yazamuye ubuhezanguni mu mashyaka no guta bikomeye icyizere mu masezerano ya Arusha. 

Umutekano muke wagaragaye, amagrenade yaturitse, abantu bishwe hagati aho barimo abanyepoliki, kudashobora gushyiraho inzego z’inzibacyuho byasuraga intambara. 

Habayeho kugerageza kwunga amashyaka, ndetse birashoboka, ariko wagira ngo nibyo byabaye ka gati mu ntozi. Mu kwezi kwa kabiri 1994, byagaragaraga ko FPR igiye kubura imirwano, ingabo z’u Rwanda nazo ziyitegura. MRND/CDR nayo niko yakazaga imyitozo y’Interahamwe/Impuzamugambi. 

Kw’itariki ya 6 Mata 1994, icyari gitumbye cyaraturitse, ubwo FPR yasesaga Amasezerano ya Arusha yica Prezida Habyarimana, ari nabwo yahise yubura imirwano. Ubwo amahano y’itsembabwoko agwa mu Rwanda.

Abatumirwa: Eugène NDAHAYO na Nsengimana NKIKO

Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE

21/06/2018

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled