Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
AMASEZERANO YA ARUSHA: IMISHYIKIRANO YO HAGATI Y'AMATARIKI YA 12/07/1992 NA 04/08/1993
Imishyikirano ya Arusha hagati ya Gouvernement y'u Rwanda FPR Inkotanyi yabaye hagati y'amatariki ya 12 Nyakanga 1992 na 4 Kanama 1993, aribwo nabwo ayo masezerano yasinywe. Yabayemo ibyiciro byinshi birimo :
Turasuzuma ingingo nkuru zikubiye muri ayo masezerano n'amananiza yaba yarabayemo. Ariko cyane cyane, turabaganirira ku mivuno uko yagiye ikinwa na buri ruhande (stratégies), turebe aho imbaraga zari ziri (rapports de force) n'intege nke.
Turibaza niba ayo masezerano yarashyigikiwe koko na buri ruhande. Turibaza niba imishyikirano iyo urebye yabaye iyo kugabana imyanya itari ikinze indi ntambara yari kuba n'ubundi na nyuma mu gihe cya Gouvernement y'inzibacyuho. Kuko iyo urebye, uretse ko hari abashakaga ubutegetsi bwose, bahomboye byose bakubura imirwano n'itsembabwoko, hari n'ibibazo by'ingutu nk'iby'ubuhake, Revolusiyo yo muri 1959, amoko, uturere n'amasambu bitigeze bigirwaho impaka.
Abatumirwa: Eugene NDAHAYO na Nsengimana NKIKO
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
07/06/2018