Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UKURI KWA RWANDA TRUTH COMMISSION GUKOMEJE KUZENGEREZA FPR/DMI KAYUMBA

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:10763197
archived

FPR/DMI KAYUMBA igeze aho yitabaza kapiteni DMI JM TURABUMUKIZA ngo ayifashe kubeshya ko Rwanda Truth Commission ari "agakundi" kahanzwe na FPR/DMI KAGAME

Nyuma y'ibikorwa bya  RWANDA TRUTH COMMISSION (RTC) biherutse kubera i Buruseli ku matariki ya 7 na 8 Mata 2018, FPR/DMI KAYUMBA yararunguriwe bikomeye. 

Kw'itariki ya 12/04/2018, major DMI Theogene RUTAYOMBA (TR) yumvikaniye kuri Radio Itahuka, avuga ku bwicanyi FPR/DMI yakoreye Abahutu bo muri Komine Giti, muri Mata 1994. Amagambo agayitse yababaje benshi, akanagarukwaho kenshi.

Kw'itariki ya 04/05/2018,  escort DMI Jean Paul TURAYISHIMYE (JPT) yanditse kuri Internet ano magambo dukoporoye uko yayanditse: "Naho reaction ya Theo ni umwuka gusa. Yikuragaho responsibility ye mugitabo cyamutunze agatoki. Nibindi biracyaza , Hari ibitaravugwa. Myzabyumva mujye mumyobo! Kuko muri aba Mafia. Muzagaragazwa n’ ababazi. Muzarondorwa!"

Mu masaha yakurikiyeho, escort JPT yazanye kw'Itahuka kapiteni DMI JM TURABUMUKIZA (JMT). Mu gusoza ikiganiro bagiranye, uwo kapiteni DMI yaratoboye avuga icyo bamuzaniye : « Ndakubwira nk’ako kantu njya numva ngo kitwa Rwanda Truth Commission igizwe na ba RUDASINGWA na ba ntuze. Iyo ni intuze, ni operation iriho ikorerwa i Kigali »

Bikomeje kugaragara ko ukuri RTC ishyize imbere kuriho gutesha umutwe FPR/DMI KAYUMBA. Turongera kubisesengura mu kiganiro cy’uno munsi.

Umutumirwa: Jonathan MUSONERA 

Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE

07/05/2018

Comments