Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

Twibukiye hamwe Abanyarwanda bishwe bazira ubwoko bwabo

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:10728071
archived

UMUHANGO WO KWIBUKIRA HAMWE ABANYARWANDA BISHWE BAZIRA UBWOKO BWABO (8 Mata 2018) WABIMBURIWE N'IKIGANIRO MBWIRWARUHAME MPUZAMAHANGA (7 Mata 2018) KU RUHARE RWA LONI MU RWANDA

Ku wa 8 Mata 2018, umuryango udafite aho ubogamiye "The Rwanda truth commission" wakoresheje umuhango wo kwibukira hamwe Abanyarwanda bahowe ubwoko bwabo. Twibukiye hamwe jenoside yibasiye Abatutsi, n'ihonyabwoko ryibasiye Abahutu.Turi mu nkomarume z'Abatutsi n'Abahutu batinyuka kujya ahagarara bakibukira hamwe, batigunze mu mfunganwa z'amoko bakomokamo.

URUHARE RWA LONI MU RWANDA

Ku wa 7 mata 2018 twitabiriye ibiganiro mpuzamahanga ku ruhare rw'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda kuva wabaho kugez'ubu. Abahanga bitabiriye ibyo biganiro basesenguye intege nke z'uwo muryango mpuzamahanga, berekana ko ari agahomamunwa nka cya cyizere kiraza amasinde. Byakumvikana gute ko muri muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, uwo muryango wakuye ingabo zawo mu Rwanda hakicwa abarenga miliyoni? Ni nde wakwisobanurira ukuntu uwo muryango ukomeje kwicecekera kw'ihanyabwoko ryibasiye Abahutu mu Rwanda no muri Kongo? Ni gute ubutabera bw'uwo muryango bukomeje kurangwa n'ivangurabwoko?

Izo ngingo hamwe n'izindi turazigarukaho muri iki kiganiro mugezwaho na Radio ISHAKWE

Umuyobozi w'ikiganiro: Joseph Ngarambe

Umutumirwa: Sixbert Musangamfura

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled