Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

MUDENDE 1997: COL. KN YAGERETSE KU BACENGEZI UBWICANYI BWARI BWAKOZWE NA FPR/DMI

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:10633337
archived

MUDENDE 11/12/1997: COL. KAYUMBA NYAMWASA YAGERETSE KU BACENGEZI UBWICANYI BWA KINYAMASWA FPR/DMI YARI YAKOREYE IMPUNZI Z’ABATUTSI B’ABANYEKONGO TARIKI YA 10/12/1997

Tariki ya 11/12/1997, Koloneli KAYUMBA Nyamwasa (KN) yari mu nkambi i Mudende, ahari haraye hiciwe bunyamaswa impunzi nyinshi z’Abatutsi b’Abanyekongo. Imirambo y'izo mpunzi yari igwiriyemo abagore n’abana bishwe nabi:  barashwe amasasu, bashwanyagujwe na za gerenade, batemagujwe imipanga cyangwa batwitswe. 

Kuri iyo tariki ya 11, KN yariho asobanurira Abanyamerika itangazamakuru mpuzamahanga ko icyo gikorwa cy’ubunyamaswa cyakozwe n’abacengezi b’Abahutu (PALIR/ALIR), mu rwego rwo gukomeza jenoside. Umunyamabanga wa Leta ya USA, Madeleine ALBRIGHT, yari ysesekaye i Kigali uwo munsi.

Bukeye bwaho, tariki ya 12/12/1997, Madeleine ALBRIGHT yari Kinshasa. Mu kiganiro mbwirwaruhame na Perezida Laurent-Désiré KABILA (LDK), bombi bamaganye ubwicanyi bw’i Mudende. LDK we agerekaho ko amahanga yari akwiye kurushaho kwibanda kuri jenoseide ikomeje gukorerwa Abatutsi, aho kwiruka kuri RDC, ngo kubera impunzi z’Abahutu zaregwaga AFDL na FPR/DMI.

Muri icyo gihe, LDK yariho abuza uburyo Komisiyo ya LONI yari yoherejwe gukora anketi kw’itesembatsemba ry’impunzi z’Abahutu mu nkambi n'amashyamba yo muri RDC (icyitwa Zayire). Muri icyo gihe kandi, igisirikare cya RDC cyari kikiyobowe na Koloneli James KABAREBE.

Ni iki FPR/DMI yatinyaga ku buryo ikora ikinamico, ikica bunyamaswa impunzi zo mu bwoko bw’Abatutsi zari zarahahungiye ziturutse mu cyahoze cyyitwa Zayire?

Umutumirwa: Jonathan MUSONERA

Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE

01/03/2017

 

 

 

 

 

Comments