Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UKO KAGAME/DMI N’ABANYAMERIKA BATWEREREYE U BUFARANSA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:10460463
archived

Bimaze kuba akamenyero : buri gihe iyo abikeneye, KAGAME FPR/DMI atunga agatoki u Bufaransa, aburega kuba ngo bwaragize uruhare muri jenoside yakorewe Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi (Jenoside).

Ni muri urwo rwego yigeze gushinga KOMISIYO MUCYO ikaza gufindafinda raporo yasohotse tariki ya 05/08/2008, yanzura ko u Bufaransa bwagize uruhare ku buryo butaziguye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w'i 1994.

Ejobundi tariki ya 11/12/2017 ikigo cy’ababunganizi mu mategeko « Cunningham Levy Muse LLP », gikorera i Wasington DC, na cyo cyasohoye raporo. Raporo itangira igira iti : Guverinoma y’u Rwanda yadusabye kunononsora ibikoresho bigaragaza uruhare rw’abategetsi b’Ubufaransa muri Jenoside.

Dr Theogene RUDASINGWA, wagiranye muri uwo mwaka w’1994 imishyikirano n’abategetsi b’u Bufaransa nka Alain JUPPE na Jenerali LE MERCIER, aribudusesengurire mu ncamacye iby’ino raporo « Cunningham Levy Muse ».

Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE

Abatumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA na Bwana Sixbert MUSANGAMFURA

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled