Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

Impunzi z'Abanyafurika Isiraheli yikiza nk'umwanda, izijugunye mu Rwanda

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:10415555
archived

1) Impunzi z'Abanyafurika Isiraheli yikiza nk'umwanda, izijugunye mu Rwanda.

Ikinyamakuru kibogamiye kuri Leta ya FPR Inkotanyi igihe.com cyatangaje ko Guverinoma ya Isiraheli yemeje ko u Rwanda rugiye kwakira impunzi 40,000 idashaka ku butaka bwayo. Ngo kuri buri mutwe w'impunzi  FPR/DMI izajya yakira amadolari 5,000. Ni ukuvuga ko U Rwanda rwemeye ubucuruzi bw' abacakara b'Abanyafurika hagati ya za Leta ku mugaragaro. Ni urukozasoni kuko abo bajugunywa nk'umwanda bafite ibihugu byabo bahunze kubera impamvu zinyuranye. Ari ubajugunye nk'iyarara, ari uguriwe ngo abakire,  bombi amateka azabakurikiranaho ubwo bugome.

Perezida Kagame wemera ko umunyafurika agurishwa, ataniye he na ba Tipo Tipo na Rumariza bacuruzaga abacakara b'abirabura mu binyejana byahise?

Biributsa ya myanda ihumanya ibihugu byo mu Burayi byazaga kumena muri Afurika bigaha amafaranga za Leta z'ibitugu. 

 

2) Muri Libiya naho bagaruye ubucuruzi bw'abacakara b'abirabura.

Hagiye gushira icyumweru kimwe , abanyamakuru ba CNN bashyize ahagaragara amashusho (video) yerekana igurishwa ry'abantu kw'isoko, mu gihugu cya Libiya, hafi y'umurwa mukuru Tripoli.

Abenshi muri abo bantu bagurishwa bucakara muri Libiya, ngo bakomoka mu bihugu bya Nijeriya, Senegali na Gambiya. Byaba byaramaganwe bihagije? Hariho amahirwe yo guca burundu icyo gikorwa cy'urukozasoni? Mbese mu Rwanda ho bite?

2) ZIMBABWE: Ubutegetsi bwa Perezida Mugabe mu marembera.

Igisirkare cyari inkingi ya mwamba mu byatumye Perezida Robert MUGABE aramba ku butegetsi, kigiye kumara icyumweru gikoze igisa na kudeta.  Uwo mukambwe yaba agiye gusiga inkuru ki imusozi?

Umutumira: Joseph NGARAMBE

Abatumirwa: Sixbert MUSANGAMFURA, Jonathan MUSONERA & Blaise NICYORIBERA

 

Comments