Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

TWAMAGANE IMITEKEREZE, IMVUGO, N'IBIKORWA BY'UBUHAKANYI/290717

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:10170729
archived

Ijambo ubuhakanyi (négationnisme) ryashyizweho muri 1987 n'umunyamateka Henry Rousso, rikaba ryarasobanuraga guhakana jenoside yakorewe Abayahudi  n'Ubudage bw'Ababazi, mu ntambara ya 2 y'Isi. 

Urugero rw'ubwo buhakanyi, kwari nko kwamamaza ko nta mugambi wo kurimbura Abayahudi wigeze ubaho, cyangwa ko ibikoresho kirimbuzi nk'ibyumba bya gazi bitigeze bibaho, cyangwa ko urukiko rwahannye abayikoze hari icyo rutasobanuye, n'ibindi.

Iryo jambo rikubiyemo guhakana cyangwa gupfobya, rinakoreswa ku zindi jenoside cyangwa ibyaha byakorewe inyokomuntu: nk'ibyakorewe Abanyarumeniya, Abanyayukerene, Abanyarwanda, Abanyakamboji, n'abandi.

Ubuhakanyi ni icyaha gihanwa n'amategeko. Ibyo ni ukuri kuri jenoside yakorewe Abayahudi. Bishobora kutazatinda kuba itegeko kuri jenoside yakorewe Abatutsi, kubera ko abafite imitekerereze ya MRND/CDR bameze amababa mu buhakanyi.

FPR/DMI na yo ikora ubuhakanyi. Ihakana jenoside yakoreye Abahutu (itaremerwa na LONI), ikanapfobya iyakorewe Abatutsi ku nyungu za politike. By'umwihariko muri kino gihe Paulo Kagame ari mu manyanga yo kongera kwitoza ngo ayogoze u Rwanda ubuzima bwe bwose.

Ubuhakanyi bwa FPR/DMI iri ku butegetsi, ni bwo tugiye guheraho, kuko ububi bwabwo bubangamiye imibereho ya buri munsi y'Umunyarwanda.

Comments