Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

AMATEKA: UMUTI W'IKIBAZO CY'IVANGURA SI UKUGIPFOBYA CYANGWA KUGIHAKANA (240717)

  • Broadcast in Politics
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:10159721
archived

Muri ino minsi, abahuriye ku mitekerereze ya MRND/CDR bahagurukanye imbaraga zidasanzwe, barushanwa na FPR/DMI mu kugoreka amateka y'u Rwanda. 

Iryo goreka barigaragaje cyane cyane ku bibazo by'ingutu: imibanire y'Abahutu n'Abatutsi, imibereho y'Abatutsi mu bihe bya Repubulika ya 1 n'iya 2 zari ziyobowe n'Abahutu, ikibazo cy'uturere (Rukiga-Nduga), n'ikibazo cy'imitegekere y'igihugu n'isangira ry'ubutegetsi.

Mu gihe FPR/DMI beshya ko yarangije ibibazo, abahuriye ku mitekerereze ya MRND/CDR barahuriza ku kinyoma cyo kwemeza ko nta kibazo cyariho hagati y'Abahutu n'Abatutsi mbere y'uko FPR itera tariki ya 1 Ukwakira 1990.

Mu kiganiro cy'uno munsi, turongera kugaragaza ko ikibazo cy'ivangura kiri mu bibazo byaranze u Rwanda. Turibanda ku gihe u Rwanda rwari rumaze kuba Republika rukabona n'ubwigenge. Tutibagiwe ko mbere y'1959, twari ku ngoma ya cyami na gikoronize, na yo yarangwaga n'ivangura, ibyo tuzagarukaho mu bindi biganiro. 

Muri kumwe na:

Sixbert Musangamfura

Jonathan Musonera

Nkiko Nsengimana

Joseph Ngarambe

Comments