Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Kuya 1 Nyakanga 2017, amashyaka MN-Inkubiri n'Ihuriro Rishya-New RNC yahuriye i Buruseli mu Bubiligi mu munsi mukuru wo kwizihiza imyaka 55 y'ubwigenge bwa Repubulika y'u Rwanda.
Kuri uwo munsi ni na bwo ayo mashyaka yatangaje ku mugaragaro ko yishyize hamwe akabyara ishyaka "ISHAKWE-RWANDA FREEDOM MOVEMENT", mu Gifaransa "ISHAKWE-MOUVEMENT POUR LA LIBERTE".
Kuri uwo munsi kandi, ni bwo ishyaka Ihuriro Rishya-New RNC ryari ryizihije isabukuru y'umwaka 1 rivutse.
Muri uwo muhango havugiwe byinshi n'abayobozi b'ayo mashyaka yombi, kimwe n'abatumirwa. Tuzagenda tubagezaho ibyavuzwe byose mu biganiro kuri ino radiyo.
Uno munsi turibanda kw' itangazo ryo gushinga ishyaka rimwe "ISHAKWE-RWANDA FREEDOM MOVEMENT", "ISHAKWE-RFM" mu magambo ahinnye. Ku bw'ibyo, muribwumve Bwana Sixbert MUSANGAMFURA, Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka ISHAKWE-RFM.