Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UBUKUNGU: UMUJURA PAUL KAGAME YASHINJE UMUJURA JMV NDAGIJIMANA

  • Broadcast in Politics
Radio Ihuriro

Radio Ihuriro

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow Radio Ihuriro.
h:998765
s:10113121
archived

Ku Cyumweru, tariki ya 25/06/2017, Perezida Paul KAGAME (PK) yatanze ikiganiro cy'amasaha hafi 2 kuri Radiyo na Televiziyo by'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe itangazamakuru (RBA). Agamije ngo kuvugana n'abaturage, biganjemo urubyiruko.

Ibinyamakuru byishi byagarutse kuri icyo kiganiro. Ingingo zibanzweho cyane ni eshatu: 

-Inkomoko y'umutungo munini w'umuryango FPR-Inkotanyi.

-Ikoti uwo muryano ngo waguriye Fawusitini TWAGIRAMUNGU (FT), wabaye Minisitiri w'Intebe muri 1994-1995.

-Amadolari ya Amerika agera ku bihumbi 200 yatorokanywe na JMV NDAGIJIMANA (JMVN), jwabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga amezi 2, muri 1994.

Muri kino kiganiro, turibanda ku ngingo ebyiri, dushingiye ahanini kw'itohoza twakoze:

1) Ni byo koko, tariki ya 03/10/1994, JMVN yatorokanye amadolari agera ku bihumbi 200. Gusa rero, JMVN yibye umutungo wa Leta, ntabwo wari uwa FPR, nk'uko PK abibeshya.

2) FPR ntiyahereye ku busa, nk'uko PK abibeshya. FPR yadutse yiba nk'iyahanzweho. Uhereye kuri PK ubwe. FPR yubakiye ubutunzi bwayo ku bisahurano yavanye mu mutungo wa Leta y'u Rwanda n'uw'abaturage ku giti cyabo, iza no kwambuka yiba abaturanyi b'u Rwanda. Ibivanze no kwica.

 

Comments