Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UnU-AMATORA: URUKOZASONI MU RWANDA RWA FPR/DMI N'INTANGARUGERO MU BUFARANSA

  • Broadcast in Politics
Radio Ihuriro

Radio Ihuriro

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow Radio Ihuriro.
h:998765
s:10008541
archived

1. Amatora mu Rwanda: urukozasoni

Kuwa Gatatu tariki ya 3/5/2017, Diane SHIMA RWIGARA yatangaje ku mugaragaro ko aziyamamariza kuba Perezida w'u Rwanda mu matora  ateganyijwe uno mwaka mu ntangiriro z’ukwezi kwa Munani, akabikora nk’umukandida wigenga. DSR ni umukobwa w'impfura wa Assinapol RWIGARA, umunyemari ukomeye wahotowe na FPR/DMI mu kwezi kwa Kabiri 2015.

Kuwa Gatanu tariki ya 5/5/2017, hazindutse hacicikana  ku mbuga nkoranyambaga amafoto y'uwo Diane RWIGARA yambaye ubusa. Ibyafashwe n'abazi imikorere ya FPR/DMI nk'igikorwa cyo kumwandagaza ngo acike intege. Ayo mafoto, yaba amafoto nyayo cyangwa amatekinikano, ubutindi n'ubugome nk'ubwo turabwamagana nk'uko bisanzwe.

2. Amatora mu Bufaransa: intangarugero

Ejo ku Cyumweru tariki ya 7/5/2017, Emmanuel MACRON yatsinze  amatora yo kuba Perezida w’u Bufaransa ku majwi 66.1% naho Marine LE PEN bahatanaga abona 33.9%. Isi yose yacyeje MACRON n'Ubufaransa, by'umwihariko abakomeye ku Muryango w'Uburayi bari bafite impungenge ko hatorwa intagondwa Marine LE PEN wahigiye kuzawukuramo Ubufaransa.

Turarebera hamwe uko ayo matora yagenze, tunasesengura ibigiye gukurikiraho.

Comments