Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UnU: SERGE WA RNC ISHAJE ATI UBUTEGETSI BWA HABYARIMANA BWARI BWUBAKIYE KU BWOBA

  • Broadcast in Politics
Radio Ihuriro

Radio Ihuriro

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow Radio Ihuriro.
h:998765
s:10003737
archived

Abagendana ubwandu bwa MRND/CDR batangiye kuremererwa n'ingengabitekerezo yabo yashenye igihugu, igacura imiborogo. Agakungu kabo hamwe n'abagendana ubwandu bwa FPR/DMI karagenda gacogora. Intsinzi ikomeye ku baharanira ukuri.

Radio Ithuka (RNC ishaje) na Radio Inkingi (FDU/RDR) zadukanye imvugo imeze nk'iya RWANDA TRUTH COMMISSION/UKURI RWANDA. 

18/4/2017, Radio Itahuka (RNC ishaje) yahitishije ikiganiro "Uruhare rw'ingabo z'igihugu mu kubohora igihugu"Aho Serge Ndayizeye (SN) yatunguranye, agira ati:

"Mwambwira mute ko HABYARIMANA yari gutekana, akumva ko ari Perezida w'Abanyarwanda, azi inzira yaciyemo, adashobora gusobanurira Abanyarwanda aho yashyize cyangwa aho ubutegetsi bwe bwaba bwarashyize abahoze baharanira impinduka mu Rwanda?...ubutegetsi bwe bwari bwubakiye ku bwoba kuko yahoraga yikanga, ati igihe nikigera bakambaza aho nashyize aba bantu nzasubiza iki?"

Kuri KAGAME, SN yamuvuze uko asanzwe abikora, muri ano magambo: 

"Umuntu wamennye amaraso cyane ntabwo yaryama ngo asinzire. Ahora yikanga abo yahemukiye. Na bo bamuriho, bifuza kumuryoza ibyo bikorwa bibi yakoze." 

Gusa rero, amagambo ya SN kuri KAGAME ntareba FPR/DMI yonyine. Areba ba "kanywamusayi" bose, nk'abo muri RNC/DMI cyangwa MRND/CDR.

29/4/2017, Radio Inkingi (FDU/RDR) yagerageje kudasigara mu cyeragati, ihitisha ikiganiro gisa no kubuza imitima, ikiganiro yahaye ino nyito: "Hagati y'abanyarwanda hari inzika n'inzigo. Ese ubwiyunge burashoboka?"

Comments