Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UBUKUNGU-INGENGO 2016/17: IGIHANGANGE BRALIRWA KIRI MU NGORANE ZIKOMEYE

  • Broadcast in Politics
Radio Ihuriro

Radio Ihuriro

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow Radio Ihuriro.
h:998765
s:9986693
archived

Kimwe na Leta y'agatsiko, BRALIRWA, indashyikirwa mu basoreshwa, iri mu muhengeri. Ibyo bimaze iminsi bitangazwa n'ibinyamakuru binyuranye bikorera mu Rwanda. Amakuru turibuganireho tuyakesha kandi  imbuga za BRALIRWA na HEINEKEN.

1. IBIGWI BYA BRALIRWA MU MAGAMBO MAKEYA

1957, yatangiye kubakwa ku Gisenyi.1959: yatangiye kwenga byeri.1974: yatangiye kwenga ibinyobwa bidasindisha, ku bufatanye na Coca Cola. "Bralirwa yahize abasora banini basoze amafaranga menshi neza kandi ku gihe." (Umunsi w'umusoreshwa ku ncuro ya 14, Igihe 22/8/2017)  Ibindi bigwi: muri kino kiganiro.

2. ISHUSHO Y'IBIBAZO BYA BRALIRWA N'IBISUBIZO ITANGA

a) Ishusho y'ibibazo:

2016: inyungu yagabanutseho 80.3% ugereranyije na 2015. Ibi byiyongereye kw'igabanuka (-1.4%) ry’ingano (volume) y’ibinyobwa byacurujwe. Impamvu nyamukuru zateye igihombo:

-uguta agaciro kw’FRW kuyihendesha ku bikoresho by’ibanze itumiza mu mahanga (60%).

-kwishyura (mu madevize) inguzanyo ya USD miliyoni 41 yafashe igamije kwongera umusaruro (guhera 2012), kandi inyungu yayo iba iri mu FRW.

-Izindi mpamvu: muri kino kiganiro

b) Ishusho y'ibisubizo:

Yazamuye ibiciro: ibinyobwa bidasembuye (Kanama 2016 n'inzoga (Mutarama 2017). Yatangiye kwihingira ibinyampeke mu Rwanda (ibigori, ingano).Ibindi bisubizo: muri kino kiganiro.

3. UKO TUBIBONA

c) Uburemere bw'ibibazo/Intege nkeya z'ibisubizo (muri kino kiganiro).

d) Ingaruka kuri BRALIRWA no ku Rwanda (muri kino kiganiro).

4. UMWANZURO (muri kino kiganiro).

Comments