Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UnU: OPERATION KANAMA 2014 YO KWOZA KN IBYAHA NO KUVUGANIRA FDLR

  • Broadcast in Politics
Radio Ihuriro

Radio Ihuriro

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow Radio Ihuriro.
h:998765
s:9900801
archived

1. INAMA YAMBERE MPUZAMAHANGA KURI JENOSIDE YAKOREWE ABANYARWANDA BO MU BWOKO BW'ABAHUTU (MU BUBILIGI, TARIKI YA 25-26/3/17): ijambo rya Bwana E. NDAHAYO, Perezida wa MN Inkubiri, akaba anayoboye muri kino gihe ubufatanye bwa MN Inkubiri n'Ihuriro Rishya New RNC, abifatanije no kuba umwe mu bayobozi ba Rwanda Truth Commission.

2. OPERATION KANAMA 2014 YO GUTAGATIFUZA KN: mu rwego rwo kwoza ibyaha KN no kuvuganira FDLR, Serge NDAYIZEYE (SN) yazindukiye muri Afrika y'Epfo. Icyo gikorwa kigaragarira mu kiganiro RADIO ITAHUKA, ku bufatanye na IKONDERA INFO, bagiranye na KN i Johannesburg. Icyo kiganiro JP TURAYISHIMYE yakinyujije kuri Radio Itahuka tariki ya 25/8/2014, gishyirwa kuri Youtube tariki ya 8/9/2014. 

Muri icyo kiganiro, KN yahawe rugari, abeshya ku mateka y'intambara yambere yo mu cyahoze cyitwa Zayire (1996/1997). Ati sinigeze ndwana muri Congo, bikorwa nari Umugaba wungirije wa Jandarumeri.

Turibwibutse ko mu kiganiro "Amateka" cya Radio Ihuriro cyahise tariki ya 3/9/2016, twashyize ahagaragara ko icyo gitero cyambere mu cyahoze cyitwa Zayire cyateguwe na Paul KAGAME, KAYUMBA Nyamwasa na James KABAREBE. Aho twanongeyeho ko ibikorwa by'ubwicanyi no gusahura bya DMI icyo gihe byashinzwe ba Jack NZIZA na Dan MUNYUZA.

Uno munsi turibushimangire ko KN ari we ubwe wari ukuriye ibitero byo gusenya inkambi z'impunzi z'Abahutu n'ibyakurikiyeho: gutsembatsemba izo mpunzi n'imirwano yahiritse MOBUTU. James KABAREBE yahawe ubuyobozi, uroye Kinshasa imaze gufatwa.

ABACENGEZI: kwica abaturage ngo ntabwo FPR/DMI yari ibigambiriye. Turagaruka ku bikorwa by'ikinamico ry'ibitero by'abacengezi, hagambiriwe kurimbura abaturage.

Comments