Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

NYAGATARE: ABATURAGE BATETEREJE PK WARI UJE KWIVUGA IMYATO

  • Broadcast in Politics
Radio Ihuriro

Radio Ihuriro

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow Radio Ihuriro.
h:998765
s:9841601
archived

1.Tariki ya10/2/2017, twabagejejeho ikiganiro twahaye inyito: "BIKOMEJE KUGARAGARA KO KUYA 15/12/2016 KAGAME YABESHYE" Aho twashimangiye ko ubukungu bwari bumeze nabi muri 2016 kandi ko gutindahaza Abanyarwanda bizamugaruka. Twanzuye  ikiganiro dusubiramo ano magambo : "Inda ishonje nta matwi igira…Ibibi biri imbere, muri Leta y'agatsiko bagiye gusarura amabi babibye bigaragara". Hashize iminsi 3 gusa tuvuze ibyo, tariki ya 13/2/17, KAGAME yagiye i NYAGATARE kwiyamamaza, abaturage baramwubahuka, ata umutwe aratongana aranatukana.

2.Ejo kuwa Gatatu tariki ya 22/2/2017, nyuma y’iminsi 9  gusa PK akubitiwe ahareba i NYAGATARE, Minisitiri Francis KABONEKA yarahasubiye, yamagana abaturage bahahamuye shebuja PK. Ariko nyuma yo kwidoga, yananiwe kwirarira, ahishurira abategetsi baho ubwoba abo baturage bateye Leta y’agatsiko. Nk'aho yagize ati : « Ejobundi tuza na H.E nageze Matimba ndeba abaturage mbwira abantu twari kumwe nti aba baturage baradusimbukana. Nahise nibuka imiyoborere iri I Nyagatare, iyo miyoborere nta wundi uyifitemo uruhare ni mwe muri muri iyi salle nimushaka ko Nyagatare iva mu mutuku irava mu mutuku, nimushaka ko iguma mu mutuku bibashimishije iraguma mu mutuku » (Umuryango, 22/2/17).

3. Guverineri wa BNR John RWANGOMBWA  akomeje kubeshya ko muri 2016 ubukungu bwari buhagaze neza (Igihe, 22/2/17). Ahereye ku muvuduko w’ubukungu ngo wa 6.1% utanafite aho ushingiye. Nk’aho twibagiwe ko intego ya EDPRS 2 (2013-2018) yari byibuze 11.5%.

 

Comments