Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

  • 02:53

    GERVAIS CONDO : IMPAKA HAGATI MU BANYARWANDA IYO IGIHE CYO KWIBUKA KIGEZE

    in Politics Progressive

    Gervais Condo aragira icyo avuga ku bimaze iminsi bigibwaho impaka birebana no kwibuba jenoside ya 1994.
    Arasubiza ibibazo byinshi birimo ibi bikurikira:
    -Ese itariki nziza yo kwibuka ni iyihe? Iya 6 cyangwa iya 7 Mata?
    -Ese Ibikwiriye kwibukwa ni ibiki?
    -Ese Abakwiriye kwibukwa ni bande?
    -Ese Kwibuka jenocide yakorewe abatutsi , izindi mpfu ntizigire icyo zivugwaho ni byo byiza?

    -Ese kwibuka inzirakarengane zose bishobora guteza imbere ubwiyunge nyabwo bw’abanyarwanda no kwubaka amahoro arambye mu Rwanda?
    -Ese uburyo Leta ya FPR yahisemo bwo kwibuka amarorerwa yo muri 94 bufasha gusana imitima ya yashengabaye vuba na bwangu nkuko byakabaye?
    -Ese gukomeza kwanika amagufwa y’inzirakarengane mu nzu z’inzibutso za jenocide hirya no hino mu gihugu ni umuco mwiza? Biha icyubahiro abazize ariya mahano? Bifasha abantu kwiyubaka cyangwa kurushaho guhahamuka?
    -Ese abanyarwanda bahawe uruhare rusesuye rwo kuvuga bisanzuye icyo babitekerezaho birimo no gushaka umuti wa nyawo?

    Radiyo Itahuka ikomeje kwakira ibitekerezo bya buri wese.

  • 03:22

    RWANDAN EMBASSY NAILOBI NA DMI BIRAVUGWA KO ARIBYO BYASHIMUSE EMILI GAFIRITA

    in Politics Progressive

    HOST: Marie Bernald Kayitare

    TOPIC: RWANDAN EMBASSY NAILOBI  NA DMI BIRAVUGWA KO ARIBYO BYASHIMUSE EMILI GAFIRITA 

    Emile Gafirita wahoze mu ngabo z’ u Rwanda, yaburiwe irengero i Nairobi muri Kenya, ubuhamya bwatanzwe n’ abaturanyi be bukavuga ko yabanje kwambikwa amapingu, agashyirwa mu modoka mu gihe we yari atashye nk’ uko RFI ibivuga.

    Emile Gafirita ni umutangabuhamya wagaragaye ku munota wa nyuma w’ iperereza ry’ abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux ku ihanurwa ry’ indege ya Habyarimana, bituma ryongera gufungurwa.

    Emile Gafirita yari umwe mu ba kadogo mu ngabo zari iza FPR zabohoye igihugu, ndetse ngo yatangaje ko mu 1994 yari muri batayo (bataillon ) ya gatatu yari muri CND, ubu ni mu ngoro y’ inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda, nyuma y’ uko zahazanwe nk’ uko byari byemejwe n’ amasezerano ya Arusha.

    RFI kandi ivuga ko mu ibaruwa yanditse asaba gutanga ubuhamya muri iri perereza, Gafirita avuga ko yajyanye na missile bivugwa ko zahanuye indege y’ uwari perezida w’ u Rwanda Juvenal Habyarimana, ubwo zazanwaga CND, bivuga ko yagombaga guhamya ngo ihanurwa ry’ iyi ndege ryagizwemo uruhare n’ ingabo zari iza PFR.

    Ku bunganira abaregwa, ngo nta bwoba na bucye bwari bufitiwe ubuhamya bwa Gafirita, ubuhamya bunyuranye n’ ibyagaragajwe n’ abacamanza berekanye ko igisasu cyatewe indege ya Habyarimana cyaturutse mu kigo cya gisirikare I Kanombe cyangwa hafi yaho, agace kagenzurwaga n’ abasirikare bari bashinzwe kurinda perezida Habyarimana.

  • 03:24

    RURA MUGUSHAKISHA IBYAHA BYA BBC NAHO TITO RUTAREMANA ATI BBC YATANGAGA UBUROZI

    in Politics Progressive

    HOST: Serge Ndayizeye

    TOPIC: RURA MUGUSHAKISHA IBYAHA BYA BBC NAHO TITO RUTAREMANA ATI BBC YATANGAGA UBUROZI

    Ikigo cya Leta y'u Rwanda gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye Leta akamaro cyatangaje itsinda ry’abantu bashinzwe gusuzuma ibirego byateye ifungwa ry’ibiganiro bya BBC ishami ry’ibiyaga bigari.

    Icyemezo cyo gufunga BBC Gahuzamryango cyaje gikurikira filimi “Rwanda’s Untold Story” yakozwe n’ishami rya televiziyo BBC2.

    Iyo filimi irimo abashakashatsi babiri b’Abanyamerika bashidikanya ku bivugwa kuri jenoside mu mwaka wa 1994.

    Leta y'u Rwanda ivuga ko icyo kiganiro gipfobya jenoside.

    Itsinda ry’abagabo bane n’umugore, rigizwe na Martin Ngoga wahoze ari umushinjacyaha mukuru mu gihugu, Evode Uwizeyimana umuyobozi wungirije w’urwego rwa Leta rushinzwe kuvugurura amategeko y’u Rwanda, abarimu muri Kaminuza Dr Christpher Mfizi na Dr Christopher Kayumba.

    Bari kumwe kandi na Rosine Urujeni ukora mu kigo Indigo Africa gifasha abakora imirimo y’ubukorikori kohereza ibicuruzwa muri Amerika.

  • 02:23

  • 03:52

    JOSEPH MATATA : ABACIKACUMU NI BATURE HASI UMUTWARO PAUL KAGAME ABIKOREJE

    in Politics Progressive

    HOST: Serge Ndayizeye

    TOPIC: ABACIKACUMU NI BATURE HASI UMUTWARO W'IBYAHA BYA PRESIDENT PAUL KAGAME AKOMEJE KUBIKOREZA

    Muri iyi minsi hakomeje kuvuga Film ya BBC igaragaza uruhare President Paul Kagame yagize mu mahano ya Genocide yo muri 1994, umuryango wa Ibuka Iharanira imyungu z'abacikacumu ikomeje kuvugira President Paul Kagame ko nta ruhare yagize muri iriyo Genocide.

  • 01:59

    ICYUMWERU CYA 33 CY'ICYUNAMO. URUHARE RW'UMUGORE

    in Politics Progressive

    HOST: Marie Esther Murebwayire
    TOPIC: ICYUMWERU CYA 33 CY'ICYUNAMO RUSANGE. URUHARE RW'UMUGORE MU GUKIZA URUBYARO RWE. GUSOZA ASENGESHO
     ANDIKIRA RADIOITAHUKA@GMAIL.COM
    OR CALL US 001 347 945 6449
    Facebook/ijwi ry'ihuriro nyarwanda/ Radio Itahuka Fan page
    www.radioitahuka.org

  • 04:01

    AFRICA YEPFO IREMEZA KO YARANGIJE IPEREREZA KUBANTU BAHITANYE COL KAREGEYA

    in Politics Progressive

    HOST: Serge Ndayizeye

    TOPIC: AFRICA YEPFO IREMEZA KO YARANGIJE IPEREREZA KUBANTU BAHITANYE COL KAREGEYA

    Mu kiganiro na Radiyo Ijwi ry’Amerika, umuvuguzi w’ishami rya polisi rishinzwe ubugenzacyaha bakunda kwita “Hawks” Kapiteni Paul Ramaloko yavuze ko ibyavuye mu iperereza byamaze gushyigikirizwa ibiro bishinzwe ubushinjacyaha.

    Ramaloko yagize ati, “Nibyo koko Hawks yashoje iperereza ryayo ku iyicwa rya nyakwigendera Col. Patrick Karegeya.”

    Yakomeje avuga ko abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bamaze kumenyekana,kandi  ko dossier yabo yamaze gushyikirizwa ibiro bikuru bishinzwe ubushinjacyaha, ari na byo bizafata icyemezo niba abo bantu bakwiye gushyikirizwa urukiko.

    Yakomeje agira ati, “Ubu dutugereje icyo umushinjacyaha azatubwira namara gusuzuma dossier twamugejejeho. Birashoboka ko yadusaba gukora irindi perereza cyangwa agategeka ko abaregwa bashyikirizwa urukiko.”

    Karegeya yari mu ba mbere bashinze ishyaka ritavuga rumwe na leta rya Rwanda National Congress (RNC).

    Iyicwa rya Karegeya ryakorewe mu cyumba cya hoteli mu mujyi wa Johannesburg.

    Ramaloko yirinze gutangaza amazina y’abakekwa, avuga ko ayo mazina azamenyekana igihe bazaba bagejejwe imbere y’urukiko.

    Yavuze ko bafite ibimenyetso simusiga bituma urukiko rwakira ikirego.

  • 02:50

    TWISHYIRE HAMWE KANDI DUHAMAGARIRE N’ABANDI KUGIRA URUHARE MU MPINDURAMATWARA

    in Politics Progressive

    HOST: Serge Ndayizeye

    TOPIC:  TWISHYIRE HAMWE KANDI DUHAMAGARIRE N’ABANDI KUGIRA URUHARE MU MPINDURAMATWARA "GUTSINDA UBWOBA"

    GUESS: JANVIER MWENEMUZEHE 

    Abanyarwanda hafi ya twese, tuzi neza akababaro turimo muri iki gihe ko guhorana ubwoba. Duhora mu bwoba budashira. Kuri buri musozi, tubaho dufite ubwoba, uburakari, urwikekwe, no kutamenya uko ejo hazaza hameze.Turi muri za gereza zo mu Rwanda, turi muri za gereza zo muri Arusha, no mu gihe kandi twitwa ko tubonye agahenge, ntidushobore gusubira mu rwatubyaye ntacyo twikanga. Duhora dusubizwa inyuma nk’impunzi mu bice byose bigize isi. 

    andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka

    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka

    follow us on twitter: rnc_usa

    call in to listen Live 347 945 6449

  • 02:39