Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

  • 03:56

    PRES. KAGAME IMPANGA YA YEZU CHRIST & BBC IBANGAMIYE AGATSIKO MU RWANDA

    in Politics Progressive

    Abaturage baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu bazanye inyandiko zisaba ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga, bavuga ko Perezida Kagame ari nk’impanga ya Yesu.


     


    Nk’uko Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga, Nyirabahutu Daphrose wo mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko ku bwe iyo arebye uko uyu muyobozi ayoboye igihugu ndetse n’uko yameye guhagarika Jenoside nyuma y’uko yabonaga bagenzi be barimo bapfa asanga nta wundi muntu ukwiye kuyobora Abanyarwanda kuko ngo yagaragaje ubwitange bukomeye.


    Yagize ati: "Ese ko ariwe wahagaritse Jenoside agatangirira ahakomeye nyuma ya Jenoside iyo ngingo yahindutse abandi ntibahere aho agejeje ahubwo agakomeza. Iyo ndebye njyewe birandenga nkumva navuga ibintu byinshi, mugereranya n’impanga ya Yesu, twebwe Abanyarwanda iyo twibuka ukuntu Jenoside yabaye nta wari kumenya ko yakaraba ngo acye ariko yatugize icyaremwe gishya”.


    Ntabomvura Venant wari uhagarariye abaturage bo mu Karere ka Gisagara avuga ko Perezida Kagame asa nk’intumwa yoherejwe n’Imana kuko ngo yabashije kugeza u Rwanda aho buri munyarwanda yisanga mu gihugu ngo ibintu bitari byarabayeho mu mateka yose y’u Rwanda.

  • 03:25

    U Rwanda Ruhindutse umutungo wa Pres Paul Kagame "propriété privée" Izuba riva !

    in Politics Progressive

    U Rwanda Ruhindutse umutungo wa Pres Paul Kagame "propriété privée" Izuba riva !

  • 03:07

    JOSEPH NGARAMBE: Ibihingwa Ngandurarugo byagenze nabi cyane Umwaka Ushize

    in Politics Progressive

    HOST: Joseph Ngarambe


    Tariki ya 18 Ukuboza 2014: mw’ijambo ritangiza  inama  y’Umushyikirano  ya 12, perezida Kagame yaboneyeho uburyo  bwo gutangariza Abanyarwanda uko Igihugu gihagaze. Nyuma yo kwemeza ko muri macye ubukungu bw’u Rwanda bwifashe neza, Kagame yanishimiye ko umuvuduko wabwo muri 2014 ari 7.8%. Umuvuduko ngo bwakesheje ahanini  SECTEUR  YA SERVICES na SECTEUR Y’UBUHINZI.
    Mu kiganiro gishize cyo kuwa 05 Gashyantare 2015, mu gice cyacyo cya 2, twerekanye ko UBUHINZI NGANDURARUGO mu mwaka w’2014 bwagenze nabi cyane, ahanini kubera izuba, indwara z’imyaka n’ubuyobozi bubi. 
    Uno munsi turasoza icyiciro cy’IBIHINGWA NGANDURARUGO by’ingenzi, dutangire icy’IBIHINGWA NGENGABUKUNGU. Duhereye ku gihingwa cy’IKAWA kigeze aharindimuka. Ibyo byose hagamijwe kwerekana ko uriya muvuduko wa 7.8% ntaho uhuriye n’ukuri.

  • 01:59

    JOSEPH NGARAMBE : FPR MU KINYOMA CYAYO IBESHYA KO YATEJE IMBERE ABANYARWANDA

    in Politics Progressive

    host: Joseph Ngarambe


    Topic FPR MU KINYOMA CYAYO IBESHYA KO YATEJE IMBERE ABANYARWANDA 


    FPR mu kinyoma cyayo ibeshya ko yateje imbere Abanyarwanda, ariko icyorezo cy'amavunja kiyivuguruje izuba riva (isesengura tugezwaho n'umunywanyi wa Radio Itahuka, Nyagahene Zigama)