Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

  • 03:53

    ICYEMEZO CYA "MONUSCO" CYO GUHAGARIKA IBIRIBWA KURI FDLR GIHATSE IKI?

    in Politics Progressive

    ICYOMEZO CYA "MONUSCO" CYO GUHAGARIKA IBIRIBWA KURI FDLR GIHATSE IKI?


    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, ryagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riherutse kwumvisha abarwanyi ba FDLR bamaze kugera mu nkambi yo gukusanyirizwamo ko bagomba gusubira mu Rwanda, kuko ngo kuva mu kwezi kwa Cyenda, urwo rwego rufasha Leta ya Congo kubafungurira rugiye gubihagarika.


    FDLR nayo yasabye MONUSCO kuyifasha kugira ngo abarwanyi bayo ntibahatirwe kujya mu Rwanda. Ese mwaba muri kubafasha kubona igisubizo?


    Nk’uko mubizi, ikibazo cyo kwimurira mu kindi gihugu abahoze ari abarwanyi ba FDLR ntabwo kireba Monusco yonyine. Kiranareba umuryango wa SADC ndetse n’inama mpuzamahanga ku biyaga bigari ndetse na Guverinoma ya Congo. Birumvikana ko tugomba guhuza ingufu mu mugambi wo kubimura ariko murabizi ko kugira ngo dushobore kubimurira mu kindi gihugu bisaba ko habaho igihugu kigaragaza ubushake bwo kubakira.


    Kugeza ubu MoONUSCO ibinyujije mu mugambi wayo wo gucyura abahoze ari abarwanyi no kubasubiza mu buzima busanzwe yashoboye gutahura mu Rwanda abagera ku bihumbi 12. Aha ndavuga abahoze ari abarwanyi, ntabwo ari impunzi. Kugira ngo haboneke ikindi gisubizo ni ngombwa ko haboneka ikindi gihugu cyemera kubakira kandi ndibaza ko izi atari inshingano za MONUSCO.


    Ku wa Gatandatu Martin Kobler yagendereye inkambi ya Bahuma. Mbere yo kwerekeza i Kisangani yababwiye ko kubera ingorane ziriho mu rwego rwo kugaburira aba bahoze ari abarwanyi, yabasobanuriye ko I Walungu na Kanyabayonga, MONUSCO itazashobora gukomeza kubabonera ibiribwa guhera ku itariki ya gatanu z’ukwezi kwa Cyenda. Na ho ku birebana n’inkambi ya Bahuma, MONUSCO izahagarika inkunga yose yageneraga Guverinoma ya Congo mu micungire y’iyi nkambi. Ng’ubwo ubutumwa Bwana Kobler yabagejejeho.


    Ese gusubira mu Rwanda ni cyo gisubizo cyonyine abarwanyi ba FDLR bafite?


     

  • 03:52

    BURUNDI : FDLR IRAMAGANA IBIVUGWA MU BURUNDI MU GUFATANYA N'IMBONERAKURE

    in Politics Progressive

    HOST: Serge Ndayizeye


    TOPIC: BURUNDI : FDLR IRAMAGANA IBIVUGWA  MU BURUNDI MU GUFATANYA N'IMBONERAKURE


     


     

  • 03:57

    HAGURUKA MU NYARWANDA : SEMUHANUKA MU MINSI YE YANYUMA ESE HARI INDI GIHAMYA !!!

    in Politics Progressive

    1.Pres Paul Kagame AKA Semuhanuka araribwa mu ntoki


    a. Amagambo ya Pres Paul Kagame 9/4/2016 vs Amagambo ya Pres Kayibanda Gregoire 1/7/1973 vs Pres Juvenal Habyarimana 1992


    b.Imbonerakure ziti ongera Battalion kagame yasaze


    c.Genocide ikomeje uba iturufu ya politike mu Rwanda , kuki buri mwaka hagamba kuba ubutumwa butera ubwoba rubanda?


    d.Guhungabanya ibyo twagezeho ntabwo azamenya ikimukubise


    f.Dr Bizimana Jean damascene yaba yunva neza ko azajyana na Semuhanuka? kwikoma RNC ,FDU FDLR, Burundi ,France 


    g.Ese Semuhanuka yatangiye guhindura invugo ryari? muribuka avuga ko atazarebera ibibera i Burundi vs Inama Abanyamurenge bagiriye bagenzi babo bari mu Rwanda 


    h.Dr Bizimana na bagenzi be bati Radio Itahuka na Ikondera infos nizo zifasha abanyarwanda kujya mu ngengasi ya Genocide


    2.Gen Ibingira ati abafite ingengasi muziyahure mbere yuko tubarasa 


    3.Alain Juppe akomeje kuba ihurizo rikomeye ku Rwanda


    4.Paul Kagame yaba ahuriyehe nibikorwa by'iterabwoba bibera muri Belgium? Umunyarwanda Herve B Muhamadi AKA Dudu yatawe muri yombi, kuki leta y'Agatsiko babishyira kuri Jean marie Michombero


    5.Ndagijimana mu rumuna wa Safari Stanley yarokotse urupfu muri Mozambique ese ninde uri inyuma yibyo bikorwa?


     


     


     


     

  • 02:13

    Jean Paul: Inama ya AU Addis Ababa muri Ethiopia; Umutekano muri Afrika,FDLR etc

    in Politics Progressive

    Jean Paul: Inama ya AU Addis Ababa muri Ethiopia; Umutekano muri Afrika,FDLR etc

  • 02:35

    RWANDA HAGURUKA 4/22/16: ESE WATERA INGURUBE IGISHAHURO IKAREKA KUBA INGURUBE?

    in Politics Progressive

    Benshi mubatwandikiye bamaze iminsi bavuga ko ibyo tunenga Leta ya Kigali bucya ibikosora ngo kugira ngo tuzabure ibyo tunenga. Ariko kandi nabwo si kubikosora ahubwo ngo yirukana abayobozi ariko bikaba nkabimwe byo gusuka inzoga imwe mumacupa atandukanye. Ese twareka kunenga ubutegetsi kugira ngo Leta itamenya ibyo dutekereza?  Ubwo se ko Evode yanenze Leta akaniyafasha gukosora ibyo yanengaga, hari icyahindutse? Akabaye icwende ntikoga! Leta ya Kagame yubakiye kuri Genocide ariko nabwo yananiwe no gu " Capitalisa" kuri yo, imyaka 22 yose irashize. Guhinduka k' ubutegetsi ni nyakabuza kuko ibyo utakoze kera ubu ntibigifite igaruriro.


    Ni mukiganiro Haguruka Rwanda muri kumwe na Jean paul T


    Mwahamagara kuri 13479456449 mugatanga ibitekerezo byanyu.


    mushobora no guklora reaction yibibiganiro byose mwandikiye radioitahuka@gmail.com tukazabisoma ubutaha.


     

  • 03:36

    RWANDA HAGURUKA 04/16/2016:IKINDI GITERO KUNZEGO Z' UMUTEKANO Z' URWANDA

    in Politics Progressive

    Mbere gato yuko Presida Kagame avuga ko Aribwa mu Ntoki, hari igitero cyagri cyagabwe kungabo z' U Rwanda mumajya ruguru y' Igihugu, nyuma yaho kandi hari ikindi gitero cyaraye kigabwe kunzego z' umutekano z' u Rwanda harimo na Polisi. Nkuko byagenze kugitero cy' ubushize, inkuru kuri iki gitero ziravuguruzanya, byerekana ko uko bamwe babyibwiraga, atari byo ko Leta y' u Rwanda yigabyeho ibitero ahubwo ko bishoboka ko ari wamugani wa Kinyarwanda ko na Nyina w' undi abyara umuhungu. Ariko se Kagame yababazwa nibi bitero kandi yarabyihamagariye. Ikibabaje nuko kagame bamutinya kugeza ubwo umukuru w' Ingabo mukarere igitero cyabayemo, Gen. Mubarak yavugaga ko ikibazo ari abaturage nabanyerondo!! Ntibashobora gutinyuka kumubwira (Kagame ) ko ariwe wabihamagariye ubwo yababwiraga ko bamutindiye. Ahubwo abateye bamujombye urutoki mu imboni. 


    Radio Itahuka iboneyeho kwihanganisha abasize ubuzima muri kiriya gitero, ndetse n' abahungabanyijwe na kiriya gitero, tukaboneraho kandi gusaba ko abanyarwanda bakanguka bagahuguruka twese tugafataniriza hamwe kwikiza ingoma y' amabandi nkuko Evode Yabivuze! itaratumara.

  • 01:38

    Honorable Sebishyimbo : Umutekano Uhagazehe muri Goma?

    in Politics Progressive

    Honorable Sebishyimbo : Umutekano Uhagazehe muri Goma?


    Honorable Sebishyimbo kuri radio Itahuka


    1. Ese Ingabo z'u Rwanda zarambutse muri RDC?


    2. Abavuga Ikinyarwanda babanye bate n'abandi baturage?


    3. Ikibazo cyo guhindura itegeko nshinga kigeze he?


    4. Ibibazo by'abaduteze amatwi.

  • 02:54

    RWANDA HAGURUKA 04/18/2016:CONGO IRABURIRA URWANDA KUTAZITWAZA IBITERO BYAGABWE

    in Politics Progressive

    Uburenganzira bwa Muntu bwabaye amateka mugihugu cy' URwanda.Umuntu ntiyemererwa gushyingura uwe atabiherewe uburenganzira na Leta. Ububasha bwa Leta butangirira he bukagarukira he? Turaza kandi kugaruka kugitero cyagabwe kungabo z' u Rwanda na Polisi. Kuki L:eta itabwira abaturage abahasize ubuzima dore ko hari n' amakuru avuga ko hari n' abashimuswe!! Leta ya Kongo iriyama Leta y' u Rwanda kutazitwaza ibitero byavuye muri Kongo ngo igiye gutera Kongo gushakisha ABABATEYE.


    Ambassaderi Jacques Bihozagara yarasyize arashyingurwa.


    Ibi ni bimwe mubyo tuganira kuri uyu mugoroba aho muba muri kumwe na Jean Paul Turayishimye


    Hamagara 13479456449 utange ibitekerezo byawe cg wandike kuri radioitahuka@gmail.com


     


     

  • 03:08

    RWANDA HAGURUKA 04/16/2016:IKINDI GITERO KUNZEGO Z' UMUTEKANO Z' URWANDA.

    in Politics Progressive

    Mbere gato yuko Presida Kagame avuga ko Aribwa mu Ntoki, hari igitero cyagri cyagabwe kungabo z' U Rwanda mumajya ruguru y' Igihugu, nyuma yaho kandi hari ikindi gitero cyaraye kigabwe kunzego z' umutekano z' u Rwanda harimo na Polisi. Nkuko byagenze kugitero cy' ubushize, inkuru kuri iki gitero ziravuguruzanya, byerekana ko uko bamwe babyibwiraga, atari byo ko Leta y' u Rwanda yigabyeho ibitero ahubwo ko bishoboka ko ari wamugani wa Kinyarwanda ko na Nyina w' undi abyara umuhungu. Ariko se Kagame yababazwa nibi bitero kandi yarabyihamagariye. Ikibabaje nuko kagame bamutinya kugeza ubwo umukuru w' Ingabo mukarere igitero cyabayemo, Gen. Mubarak yavugaga ko ikibazo ari abaturage nabanyerondo!! Ntibashobora gutinyuka kumubwira (Kagame ) ko ariwe wabihamagariye ubwo yababwiraga ko bamutindiye. Ahubwo abateye bamujombye urutoki mu imboni. 


    Radio Itahuka iboneyeho kwihanganisha abasize ubuzima muri kiriya gitero, ndetse n' abahungabanyijwe na kiriya gitero, tukaboneraho kandi gusaba ko abanyarwanda bakanguka bagahuguruka twese tugafataniriza hamwe kwikiza ingoma y' amabandi nkuko Evode Yabivuze! itaratumara.


    Iyi ni mwe mungingo nyinshi tuza kuganira harimo iya Nyiragasazi wasenyewe akagerekwaho imbunda, ndetse no kuba Ingenga bitekerezo yikomeza kwiyongera aho kugabanyuka nyiuma y' imyaka 22 Kagame na FPR bari kubutegetsi. Muri gereza ho ngo nta ngengas irimo! None rero abafungiwe Jenoside bararekurwa? muze tuganire muri iki kiganiro aho muri kumwe na 


    Jean Paul Turayishimye wakibateguriye. Ushaka gutanga ibitekerezo bye yahamagara kuri


    13479456449 hanyuma ugakanda 1.


     


     


     

  • 03:20

    AMASEZERANO LETA YA LAURENT KABILA YAGIRANYE NA FDLR NIYO YABA ITUMA IDASENYUKA?

    in Politics Progressive

    HOST: Serge Ndayizeye


    TOPIC: AMASEZERANO LETA YA LAURENT DESIRE KABILA YAGIRANYE NA FDLR NIYO YABA ITUMA IDASENYUKA BURUNDU CYANGWA NGO BAYIHASHYE MURI CONGO?


     


    Uwuserukiye ibikorwa vya ONU muri republika iharanira demokrasi ya Kongo, Martin Kobler, avuga ko kuba FDLR itarakwa ibirwanisho ari uko Kongo itaratanga uruhusha.


    Itariki ntarengwa yatanzwe n'abakuru b'akarere ngo FDLR ibe yashize ibirwanisho hasi, igire imare ukwezi irangiye.

  • 03:38