Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

  • 03:57

    INTEKO ISHINGA AMATEGEKO : KAGAME ASHOBORA KUYOBORA U RWANDA KUGEZA MURI 2034

    in Politics Progressive

    INTEKO ISHINGA AMATEGEKO : KAGAME ASHOBORA KUYOBORA U RWANDA KUGEZA MURI 2034


    INTEKO ISHINGA AMATEGEKO : KAGAME ASHOBORA KUYOBORA U RWANDA KUGEZA MURI 2034


    Bisobanuye ko Perezida Kagame yemerewe kwiyamamariza manda y’imyaka 7 mu mwaka wa 2017, iyo manda izarangira mu 2024, ari bwo hazatangira gukurikizwa manda z’imyaka itanu itanu na zo akaba yemerewe kwiyamamariza kuyoboramo ebyiri za mbere.


     


    imyaka 20 y’ubutegetsi bwa FPR. Imyaka 20 y‘inzara


    Kurwanya inzara bigomba kugira uwuhe mwanya muli gahunda z’ishyaka ritegeka igihugu gikennye, abaturage barenga 88% bakora umurimo w’ubuhinzi, gifite abaturage barenze 420 kuli km² imwe?


    Imyaka 20 Kagame ku butegetsi,  ntiyabashije gukemura ikibazo cy’inzara. Turarebera hamwe uko ikibazo cy’inzara cyari kimeze Kagame atorwa bwa mbere muli 2003, urebe uko  ikibazo cy’inzara cyari kimeze mu gihe cyo kwiyamamaza bwa kabili muli 2009-2010, turebe  n’uko ikibazo kimeze  ubu muli iyi myaka arimo guhatanira  manda ya gatatu yo itanemewe n’amategeko. Turareba  na zimwe mu mpamu zitera inzara ku ubutegetsi bwa FPR na Kagame. Turasoza politiki y’ubuhinzi ikwiye gushyirwa mu bikorwa kugirango inzara igabanuke. Tutibagiwe no gusaba abashonje guhaguruka  bakizabaza akuka gake basigaranye bakikiza ubutegetsi  bwa Kagame bwabashonjesheje.

  • 03:56

    AMATEKA YA PRES PAUL KAGAME NICYO ABANYARWANDA BAMWIFURIZA KURI UYU MUNSI

    in Politics Progressive

    PRES PAUL KAGAME MWENE RUTAGAMBWA NA ASTERIA YAGIZE ISABUKURU Y'IMYAKA 58 YAMAVUKO ESE YARANZE NIKI MURI IYI MYAKA YOSE?


    Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2015, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize isabukuru y’imyaka 58 amaze avutse.


    Perezida Kagame Paul yavukiye mu cyahoze ari Tambwe, ubu ni mu mudugudu wa Nyarutovu, Akagali ka Buhoro mu murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango mu ntara y’amajyepfo ku itariki ya 23 Ukwakira mu mwaka w’1957 avuka kuri Deogratias Rutagambwa na Austeria Rutagambwa, akaba avuka mu muryango w’abana batandatu.


    Mu mwaka wa 1961 we n’umuryango we bahungiye mu gihugu cya Uganda ahitwa Gahunge mu Karere ka Toro, bahunga ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bwakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.


    1.Paul Kagame yagize isabukuru y'imyaka 58 y'amavuko


    2.Ikibazo cyu Burundi nu Rwanda


    3. Ikibazo cya FDLR


    4.Ikibazo cya Rwigara Assinapol


    5.Ikibazo k'impunzi z'abarundi mu Rwanda 


    6.Transform Africa inyungu ku banyarwanda 


     

  • 02:49

    BONIFACE RUCAGU "ROLE MODEL" MUKUGOREKA AMATEKA YU RWANDA

    in Politics Progressive

    HOST:Serge Ndayizeye
    Topic:Umukuru w'intore mu Rwanda Boniface Rucagu ushinzwe kwigisha urubyiruko amateka agoretse "Ibinyoma"
    Rucagu Boniface yavuze ko Itorero ry’igihugu ryahinduye imyumvire y’Abanyarwanda ndetse rinabashishikariza kwiteza imbere. Yifashishije urugero rwo mu bigo by’amashuli, Rucagu yatangaje ko abanyeshuli bamaze kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside kubera uburere bugenda butangirwa mu itorero ry’igihugu. Yagize ati: “Ubu abantu bamaze kuhagurukira kwiteza imbere bishakamo ibisubizo by’ibibazo bibareba”. Uko itorero ry’igihugu rigenda ryitabirwa n’abantu niko bagenda bakunda amasomo ribagezaho arimo kwihesha agaciro batozwa kwanga umugayo n’indi myitwarire idahwitse. andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka follow us on twitter: rnc_usa call in to listen Live 347 945 6449

  • 02:59

    BONIFACE RUCAGU "ROLE MODEL" MUKUGOREKA AMATEKA YU RWANDA

    in Politics Progressive

    HOST:Serge Ndayizeye
    Topic:Umukuru w'intore mu Rwanda Boniface Rucagu ushinzwe kwigisha urubyiruko amateka agoretse "Ibinyoma"
    Rucagu Boniface yavuze ko Itorero ry’igihugu ryahinduye imyumvire y’Abanyarwanda ndetse rinabashishikariza kwiteza imbere. Yifashishije urugero rwo mu bigo by’amashuli, Rucagu yatangaje ko abanyeshuli bamaze kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside kubera uburere bugenda butangirwa mu itorero ry’igihugu. Yagize ati: “Ubu abantu bamaze kuhagurukira kwiteza imbere bishakamo ibisubizo by’ibibazo bibareba”. Uko itorero ry’igihugu rigenda ryitabirwa n’abantu niko bagenda bakunda amasomo ribagezaho arimo kwihesha agaciro batozwa kwanga umugayo n’indi myitwarire idahwitse. andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka facebook/ijw

  • 03:17

    U RWANDA MUNZIRA Y'INZITANE & AGATSIKO GAKOMEJE GUFUNGA, KWICA ABO BITA IBYITSO

    in Politics Progressive

    HOST: Serge Ndayizeye


    TOPIC :U RWANDA MUNZIRA Y'INZITANE  & AGATSIKO GAKOMEJE GUFUNGA, KWICA ABO BITA IBYITSO


    Dore bimwe mubyo barega kizito Mihigo


    Ibi bikagaragaza ko Kizito Mihigo yari azi ko ubugambanyi bwo gukuraho Perezida buzakoresha intambara.


    Sankara nawe amusubiza mu magambo y’icyongereza agira ati “At this point, war is inevitable because he cannot agree to negotiations.”


    Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Kuri uru rwego, intambara niyo yonyine ishoboka kuko adashobora kwemera ibiganiro.”


    Ubu butumwa bukaba ari kimwe mu bimenyetso, ubushinjacyaha buzitwaza mu rubanza rwa Kizito ruteganyijwe mu cyumweru gitaha.


    Mu biganiro na Sankara, Kizito Mihigo yongeye kohereza ubundi butumwa bugira buti “Isn’t there a way to force him? Or why don’t we kill him (Kagame) only?”


    Bishatse kuvuga ngo “Ntanzira yindi ishoboka yo kumuhata? Cyangwa kubera iki tutamwica wenyine?”


    Sankara aramusubiza ati “Tugomba kwitegura gukoresha imbaraga, tugafata Intara imwe byihuse, tukereka ibihugu byo hanze hanyuma bakaza hagati yacu bagategeka ko habaho ibiganiro.”


    Kizito nawe arasubiza ati “Numva aricyo Imana yandemeye.”

  • 02:00

    Christopher Bazivamo muri gahunda ya Ndi umunyarwanda & Ndi Umuhutu

    in Politics Progressive



    Muri icyo kiganiro, Bazivamo yasobanuye ko impamvu yasabye imbabazi ngo ari uko ku giti cye yumvaga inkomanga ku mutima we, bituma anashishikariza abandi Bahutu gusaba imbabazi Abatutsi.


    Siwe gusa kuko na Minisitiri w’ Urubyiruko Nsengimana Philibert nawe yatangarije Flash ko yasabye imbabazi ba Mayors ba Nyamasheke na Karongi kuko bigeze kubana mu iseminari akaba ntacyo yakoze akaba nawe yumva inkomanga.


    Rucagu Boniface, Bamporiki Edouard, Christopher Bazivamo, Nsengimana Philbert, Kamanzi Stanislas, Dr.Pierre Damien Habumuremyi, Mukasonga Solange, ni bamwe mu Bahutu bamaze gusaba imbabazi Abatutsi.

  • 01:47

    NDI UMUNYARWANDA CYANGWA NDI UMUHUTU NI GAHUNDA NYABAKI?

    in Politics Progressive

    Mme Jeannette Kagame kandi ku yindi nshuro yabwiye abagize umuryango Unity Club ko iyi gahunda ari iyo gufungura ibiganiro, kuvuga ukuri, gusaba imbabazi no kuzitanga ndetse no kwimakaza umuco wo kwemera ibyo wakoze akavuga ko intego ya mbere ya Unity club ari ukwimakaza amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge bakaba bakwiye gutera ingabo mu bitugu uru rubyiruko.
    Dr Pierre Damien Habumuremyi: Ubwo Kiliziya ya Sainte Famille y’imyaka  100 yasabye Kiliziya Gatorika n’andi matorero gushyigikira no kwigisha abayoboke Gahunda ya “Ndi umunyarwanda” aho yavuze ko kuba umunyarwanda atari kuba utuye u Rwanda gusa ahubwo ari ukugira imyumvire iranga ubunyarwanda. Ati“Genocide yakorewe abatutsi yatewe n’amacakubiri yageze n’aho bamburwa ubumuntu bakitwa amazina y’ibikoko, bityo “Ndi umunyarwanda”igamije guhamagarira abanyarwanda bose gusasa inzobe ku mateka yabaranze, gusaba imbabazi no kuzitanga mu rwego rwo kubaka ubumwe
    Hon Eduard Bamporiki umuyobozi wa “Arts for Peace” Mu karere ka Nyamasheke tariki 24/09/2013 Mu buhamya yahaye urubyiruko, Hon Bamporiki yagaragaje agahinda n’ipfunwe yagiye agira ryatewe no kubona n’amaso ye Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ikozwe n’abo mu bwoko bw’abahutu (akomokamo) barimo n’abo mu muryango we; bityo ngo akaba yariyumvagamo ikimwaro cyo kuba ari umuhutu kuko jenoside yakozwe mu izina ry’abahutu bayikorera abatutsi
    .Rucagu  Boniface umuyobozi w’itorero ry’igihugu avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994, yabaye ho kubera ubuyobozi bubi bwari buri ho icyo gihe bwayishoyemo abanyarwanda kuko  bwemeye kubiba amacakubiri, ivangura n’irondakoko mu bana b’u Rwanda ndetse akavuga ko Genocide yatewe n’uko bamwe mu banyarwanda  babaye ibisahiranda kubera umururumba,ubusambo, inda nini bemera kuyoborwa n’amacakubiri

  • 03:00

    Ndi umunyarwanda , Ubutabera & u Rwanda rushya twifuza

    in Politics Progressive


    HOST: Serge Ndayizeye


    Gahunda ya Ndi Umunyarwanda izafasha bamwe babaga mu rukundo bategura kubana bikicwa n’ababyeyi babibona mu ndorerwamo y’amoko. Iyi gahunda itanga icyizere mu gufasha abagifite ibikomere by’amoko kuko bazagenda biyumvamo Ubunyarwanda, n’abana babo bibafashe kubaka ingo z’Abanyarwanda aho gushingira ku moko.


    Nyuma iyi gahunda yaje gutangira mu Rwanda itangijwe na bamwe mu bayobozi muri Guverinoma y’ u Rwanda nka Depite Bamporiki Edward wazanye iki gitekerezo, Rucagu Boniface umutahira mukuru w’ intore ku rwego rw’ igihugu, Itangizwa na “ Youth Connection”, ubu ikaba yitwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda.


    N’ ubwo iyi gahunda yatekerejweho mbere yo kugezwa ku banyarwanda, ariko hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu abanyarwanda baba hanze, nti bayivugaho rumwe kuko benshi bayigereranya n’ amacakubiri ndetse n’ ikandamizwa rigamije gukorerwa bamwe mu banyarwanda nk’ uko bakomeje kugenda babivugira ku bitangazamakuru mpuzamahanga.


    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu mu kiganiro Imvo n’ Imvano cyavugaga kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuri BBC, hari hatumiwemo bamwe mu batavuga rumwe na leta y’ u Rwanda, baba hanze y’ igihugu barimo Condo Gervain na Ndagijimana Jean Marie Vianney. Si abatavuga rumwe na leta bari bitabiriye iki kiganiro kuko cyari cyanatumiwemo Minisitiri w’ Urubyiruko Jean Philibert Nsengiyumva na Musenyeri Jean Rucyahana, Umuyobozi wa Komisiyo y’ igihugu y’ Ubumwe n’ Ubwiyunge.

  • 02:34

    ICYAHA RUSANGE GITANDUKANIRA HE NA NDI UMUNYARWANDA CYANGWA NDI UMUHUTU?

    in Politics Progressive

    HOST: Serge Ndayizeye


    TOPIC: ICYAHA RUSANGE GITANDUKANIRA HE NA NDI UMUNYARWANDA CYANGWA NDI UMUHUTU?


    GUEST: Marie Esther Murebwayire


    Turaganira kuri Gahunda ya Ndi umunyarwanda ya Leta ya Kigali aho isaba Abahutu bose mu Rwanda gusaba Imbabazi kubera Icyaha cya Genocide yakorewe Abatutsi, Turaza kurebera hamwe impanvu ki iyi Leta ya Paul Kagame yahisemo kubwiriza iyi gahunda ya Ndi umunyarwanda aho gutega amatwi abanyarwanda ngo bihitiremo inzira ibanogeye maze Ubumwe n'ubwiyunge bubashe kugerwaho nta mananiza. Ikindi kandi turaganira kuri gahunda yatangijwe n'Umuvugabutumwa Marie Esther Murebwayire yitwa Icyaha Rusange , aho yasabaga Abahutu bose gusaba imbabazi, ese hari aho izi gahunda zose zaba zihurira?

  • 02:33

    MARIE ESTHER MUREBWAYIRE: ICYAHA RUSANGE NA NDI UMUNYARWANDA

    in Politics Progressive

    Dr Pierre Damien Habumuremyi: Ubwo Kiliziya ya Sainte Famille y’imyaka  100 yasabye Kiliziya Gatorika n’andi matorero gushyigikira no kwigisha abayoboke Gahunda ya “Ndi umunyarwanda” aho yavuze ko kuba umunyarwanda atari kuba utuye u Rwanda gusa ahubwo ari ukugira imyumvire iranga ubunyarwanda.


    Ati“Genocide yakorewe abatutsi yatewe n’amacakubiri yageze n’aho bamburwa ubumuntu bakitwa amazina y’ibikoko, bityo “Ndi umunyarwanda”igamije guhamagarira abanyarwanda bose gusasa inzobe ku mateka yabaranze, gusaba imbabazi no kuzitanga mu rwego rwo kubaka ubumwe


    Hon Eduard Bamporiki umuyobozi wa “Arts for Peace” Mu karere ka Nyamasheke tariki 24/09/2013 Mu buhamya yahaye urubyiruko, Hon Bamporiki yagaragaje agahinda n’ipfunwe yagiye agira ryatewe no kubona n’amaso ye Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ikozwe n’abo mu bwoko bw’abahutu (akomokamo) barimo n’abo mu muryango we; bityo ngo akaba yariyumvagamo ikimwaro cyo kuba ari umuhutu kuko jenoside yakozwe mu izina ry’abahutu bayikorera abatutsi


    .Rucagu  Boniface umuyobozi w’itorero ry’igihugu avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994, yabaye ho kubera ubuyobozi bubi bwari buri ho icyo gihe bwayishoyemo abanyarwanda kuko  bwemeye kubiba amacakubiri, ivangura n’irondakoko mu bana b’u Rwanda ndetse akavuga ko Genocide yatewe n’uko bamwe mu banyarwanda  babaye ibisahiranda kubera umururumba,ubusambo, inda nini bemera kuyoborwa n’amacakubiri



    andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka

    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka

    follow us on twitter: rnc_usa