Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

  • 01:40

    GEN MAJOR VICTOR BYIRINGIRO: FDLR ABACUNGUZI TWASHYIZE INTWARO HASI

    in Politics Progressive

    HOST: Serge Ndayizeye


    GUEST: Gen Maj Victor Byiringiro


    TOPIC: FDLR ABACUNGUZI TWASHYIZE INTWARO HAZI KANDI NA MONUSCO IRABIZI


    Kuwa 12 Mutarama 2014, Ishyaka PS-Imberakuri n’Umutwe wa Gisirikare FDLR ukorera muri Congo, bashyize ahagaragara itangazo ry’ubufatanye n’imikoranire nk’umutwe mushya wa Politike ugamije impinduramatwara mu Rwanda, mu nzira itamena amaraso. Kuri uyu wa 14 Mutarama, RDI Rwanda nziza, nayo yifatanyije nabo.


    Mu itangazo ryashyiweho umukono na General Major Victor Byiringiro (Perezida w’agateganyo wa FDLR) na Alexis Bakunzibake (Visi Perezida wa PS Imberakuri, iyoborwa na Maitre Bernard Ntaganda), haragaragazwa ko ubu bumwe budatangiye uyu munsi ko ahubwo iri huriro ryashinzwe ubwo u Rwanda rwizihizaga Yubile y’imyaka 50 rwigenga kuwa 01 Nyakanga 2012, ritangarizwa i Musanze kuwa 04 Gashyantare 2013.


    FCLR – Ubumwe (Front Commun pour la Libération du Rwanda/ Ihuriro rigamije kubohora u Rwanda) niyo nyito yahawe aya mashyaka atatu yishyize hamwe: PS Imberakuri na FDLR (Urugaga Ruharanira Demokarasi no Kubohora u Rwanda) RDI (Rwanda Dream Initiative). Gahunda bimirije imbere ni impinduramatwara itamena amaraso (non-violent confrontation).


    Bakunzibake wa PS- Imberakuri atangaza ko kuba ubufatanye bwaremejwe mu myaka hafi ibiri ishize ariko bugatangazwa ku mugaragaro ubu, byatewe n’uko bari bategereje ko FDLR Ibanza gushyira intwaro hasi. Mu itangazo ryashyiriweho umukono i Walikale kuwa 30 Ukuboza 2013, FDLR yatangaje ko ishyize intwaro hasi, itifuza kurwana n’uwo ari we wese, yaba Congo, UN cyangwa u Rwanda.

  • 03:20

    FDLR "ABACUNGUZI " MUBUZIMA BWABO MU MASHYAMBA YA CONGO

    in Politics Progressive

    HOST: SERGE NDAYIZEYE
    GUESS: XXXXXX
    TOPIC: FDLR "ABACUNGUZI" MUBUZIMWA BWABO MU MASHYAMBA YA CONGO NDETSE N'IMPUNZI ZABANYARWANDA MURI CONGO
     
     

  • 02:49

    COL .WILSON IRATEGEKA: DUSOBANUKIRWE NEZA NA FDLR ABACUNGUZI

    in Politics Progressive

    HOST: Serge Ndayizeye


    GUEST: Col. Wilson Irategeka 


    TOPIC: COL .WILSON IRATEGEKA: DUSOBANUKIRWE NEZA NA FDLR ABACUNGUZI


     


    ABAGIZE URUGAGA FDLR NI?:  ABACUNGUZI. 


    ICYO BAGAMIJE 


    Barangajwe imbere n’ibendera ry’amabara  atatu: umutuku, umuhondo, icyatsi kibisi,  n’ikirangantego kibumbye intego uko ari  enye, FDLR ABACUNGUZI bagamije: 



    Kugarurira igihugu cy’Urwanda ubusugire bwacyo no kuburinda. 
    Guhagarika burundu akaga kagwiriye u Rwanda. 
    Gushyiraho ubuyobozi, ingabo n’abashinzwe umutekano bakomoka muri rubanda rwose. 
    Gukora kuburyo amahoro arambye agaruKa mu Rwanda no mu karere.


    andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka

    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka

    follow us on twitter: rnc_usa

    call in to listen Live 347 945 6449


     

  • 03:56

    GEN KARENZI KARAKE YAGEZE IMBERE Y'URUKIKO & PRES KAGAME YATAYE UMUTWE !!!!!

    in Politics Progressive

    Umukuru w'urwego rushinzwe iperereza mu Rwanda yagejejwe imbere y'urukiko rw'i Londres mu Bwongereza nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa gatandatu bisabwe n'ubucamanza bwo muri Espagne bumushinja ibyaha by'intambara.


    Urukiko rwemereye Lt Gen Karenzi Karake kuburana ari hanze ariko rumusaba gutanga ingwate y'amafaranga miliyoni 1 y'amapawundi akoreshwa mu Bwongereza angana na miliyoni $1.6 z'amadolari.


    Rwanamutegetse kwitaba igipolisi buri munsi.


    Bwana Karenzi yavuze ko azahangana n'imanza zo kumwohereza muri Espagne.


    COMMENTS

  • 03:57

    U RWANDA RUHINDUTSE "CORPORATION" YA PRES. KAGAME AHO ABANTU BAGURA IMIGABANE

    in Politics Progressive

    2017: Umukandinda nifuza ni PDG wa Rwanda Inc. Perezida Kagame


     


    2017: Umukandinda nifuza ni PDG wa Rwanda Inc, Nyakubahwa Kagame Paul 


    Maze iminsi umutima wanjye unsaba kugira icyo mvuga kuri Rwanda nziza y’uyu munsi na Rwanda nziza y’ejo hazaza.


    U Rwanda rwacu rwagiye rurangwa n’amateka y’imiyoborere mibi, yuzuyemo amacakubiri n’ivangura bikabije, byaje no kutugeza kuri jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.


    Buri Munyarwanda wese na buri Munyamahanga wese azi ko Jenoside yahagaritswe na Nyakubahwa Kagame Paul n’ingabo yari ayoboye mu ngorane nyinshi n’inzitane y’ibibazo.


    irumvikana rero, kandi bishingiye no ku burenganzira bwabo, ko abo bashoramari bafite imigabane muri Rwanda Inc. iyobowe na Nyakubahwa PDG, Kagame Paul bitoreye bafite n’Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no gusaba ko Itegeko rikuru rigenga “Company” (Itegeko Nshinga ry’u Rwanda) ryavugururwa kandi bakanasaba ko PDG (President Directeur General) wayoboye “Company” neza ikunguka kandi igatera imbere, yakomeza kubacungira umutungo.

  • 03:05

    RDC: IBITERO KU MPUNZI Z'ABANYARWANDA NA FDLR BYATANGIYE MURI CONGO KINSHASA

    in Politics Progressive

    HOST: Serge Ndayizeye


    TOPIC:RDC: IBITERO KU MPUNZI Z'ABANYARWANDA NA FDLR BYATANGIYE MURI CONGO KINSHASA


    GUESS: Dr Theogene Rudasingwa


    Umuvugizi w'igirikare ca Kongo, Brg Gen Leon Richard Kasonga, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko ico gikorwa catangurijwe i Beni n'umugaba w'ingabo za Kongo.


    Abajijwe igituma batangurira i Beni kandi ata basirikare ba FDLR barangwayo, Gen Kasonga yavuze ko Beni ari muri Kivu ya ruguru, ngo kandi iyo ntara irangwamwo aba FDLR.


    Ati kandi Beni ni ku butaka bwa Kongo, ngo rero ico gikorwa gishibora kuhatangurizwa nk'uko cotangurizwa i Kinshasa.

  • 03:00

    GENOCIDE IRANZE IBAYE UMUSARABA HAGATI MU BANYARWANDA ESE TWABONA UMUTI URAMBYE?

    in Politics Progressive

    HOST: Serge Ndayizeye


    TOPIC: GENOCIDE IRANZE IBAYE UMUSARABA HAGATI MU BANYARWANDA ESE TWABONA UMUTI URAMBYE?


    Mucyunamo abanyanyanda dukeneye amagambo ahumuriza! yunga, yomora ibikomere kandi ababarira kuri bose! 

  • 02:08

    Jean Paul : Impuguke’ za UN muri raporo yazo zitandukanya FDLR na RNC

    in Politics Progressive

    HOST: Jean Paul Turayishimiye


    TOPIC: Impuguke’ za UN muri raporo yazo zitandukanya FDLR na RNC 


    Raporo y’izo mpuguke ivuga ko abarwanyi ba FDLR bafite ‘des connexions politiques’ ariko ngo ntabwo bakorana n’ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa nk’uko bivugwa n’uruhande rw’u Rwanda.


    1. UN yagaragaje ukuri tuvuga igihe cyose


    2. Ibinyoma bya Kigali byaragaragaye


    3.Ntabwo twishimiye ko Impunzi ziraswaho ibitero nkuko bamwe babivuga


    4. Kuba RNC itari muri Raporo nikintu gikomereye cyane Kagame n'agatsiko


     

  • 03:01

    TEKINIKI ZA LETA Y' URWANDA MUGIHE AMAHANGA AHUGIYE KUKIBAZO CY' UBURUNDI.

    in Politics Progressive

    Amakuru aturuka ahantu hizewe aravuga ko Pressident Kagame akomeje kwiganyiriza gutaha mu Rwanda kubera kubura ibitotsi. Bikaba ari bimwe mubyatumye akomeza gushaka impamvu zo kujya muri gahunda zizwi nawe gusa na Ambassadors ariko zitari muri gahunda za Leta ayoboye. Hagati aho ariko i Kigali naho barakomeje gutekinika gahunda z' Itegeko Nshinga i Kigali hakaba hiyongereyomo Ambassador w' Ubudage mubamotsi be. Birabe Ibyuya. Ngo Uwanze kumva ntiyanze nk Kubona


    Muze tubiganireho.


    Presenter: Jean Paul


    Guests: Call In


    andikira: radioitahuka@gmail.com


    tel kuri 13479456449 Maze utange ibitrekerezo byawe 


     


     

  • 03:25

    FPR NA KAGAME BARASHUKA ABANYARWANDA KO BAFITE URUFUNGUZO RW'ITEGEKO NSHINGA

    in Politics Progressive

    HOST: Serge Ndayizeye


    Topic: FPR NA KAGAME BARASHUKA ABANYARWANDA KO BAFITE URUFUNGUZO RW'ITEGEKO NSHINGA INGINGO 101 


    Ingingo ya 101 Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.


    IBYEREKEYE IVUGURURWA RY’ITEGEKO NSHINGA


    Ingingo ya 193 Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abawugize. Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane by'amajwi y'abagize buri mutwe w'inteko. Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw'ubutegetsi buteganyijwe n'iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n'ubusugire bw'Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko. Nta mushinga w'ivugururwa ry'iyi ngingo ushobora kwakirwa.


     

  • 03:55

    BURUNDI :LOUISE MUSHIKIWABO MU RUSINDUKO I BURUNDI & ESE AJYANIYE IKI NKURUNZIZA

    in Politics Progressive

    Kuva Ishyaka CNDD FDD ryakwemeza Perezida Pierre Nkurunziza nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu, abadashyigikiye ubutegetsi bwe bahise batangira imyigaragambyo.


    Iri tangazo rya Leta y'U Rwanda, irya mbere isohoye rivuga ku bibera mu Burundi riramagana ibikorwa by'urugomo bibera muri iki gihugu.


    Muri iri tangazo Ministeri y'ububanyi n'amahanga ihamagaraira abanyapolitiki gukora igishoboka cyose kugira ngo imvururu zihagarare kandi abasivili ntibakomeze guhutazwa.


    Uretse uyu mubare munini w'impunzi ,iri tangazo rivuga ko u Rwanda rufite impungenge z'amakuru yemeza ko umutwe wa FDLR ngo waba wamaze kwivanga muri iki kibazo cy'U Burundi.