Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

  • 03:27

    M. ESTHER MUREBWAYIRE : KUVANGURA IBYA YESU KRISTO W INAZARETI NA LETA Y URWANDA

    in Politics Progressive

    '' ( 2 Abakorinto 6: 14-17 ) Ntimukifatanye n abatizera mudahwanye: Mbese gukiranuka no gukiranirwa, byafatanya bite? Cyangwa umucyo n umwijima byabana bite? Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali,cyangwa uwizera nutizera bafitanye mugabane ki? Mbese urusengero rw Imana rwahuza rwahuza rute n ibishushanyo bise béa,ko Turi urusengero rw Imana ihoraho? Nkuko Imana yabivuze iyi: Nzatura mûri bo,ngendere mûri bo,nzaba Imana yabo,na bo bazaba ubwoko bwanjye''

    GUSABIRA ABANYARWANDA GUKIRA INGENGABITEKEREZO NTIBISABA KUZA CHICAGO 

    Ubuyobozi bw’amatorero nyarwanda yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada bufatanyije na Ambassade y’u Rwanda muri Amerika burategura igiterane kizahuza Abanyarwanda bingeri zose baturutse muri Amerika, Canada ndetse no mu Rwanda.

    Tariki ya Kane, Gatanu na Gatandatu Nzeli uyu mwaka nibwo iki giterane giteganyijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: " I” " I” will bless you and make your descendants into a great nation” ugenekereje mu Kinyarwanda ni ‘nzaguha umugisha ngire abazagukomokaho ishyaka rikomeye.”

    Ingaruka z’amateka y’amacakubiri ashingiye ku moko yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ubwayo byateje ibibazo ku bayobozi n’abayoboke b’amadini yo mu Rwanda nkuko byabaye ku bandi Banyarwanda.

    Abakirisito b’ingeri zose n’amatorero y’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika na Canada aracyakurikiranywa n’izi ngaruka z’amacakubiri cyane cyane ashingiye ku moko.

  • 03:53

    ICYEMEZO CYA "MONUSCO" CYO GUHAGARIKA IBIRIBWA KURI FDLR GIHATSE IKI?

    in Politics Progressive

    ICYOMEZO CYA "MONUSCO" CYO GUHAGARIKA IBIRIBWA KURI FDLR GIHATSE IKI?

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, ryagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riherutse kwumvisha abarwanyi ba FDLR bamaze kugera mu nkambi yo gukusanyirizwamo ko bagomba gusubira mu Rwanda, kuko ngo kuva mu kwezi kwa Cyenda, urwo rwego rufasha Leta ya Congo kubafungurira rugiye gubihagarika.

    FDLR nayo yasabye MONUSCO kuyifasha kugira ngo abarwanyi bayo ntibahatirwe kujya mu Rwanda. Ese mwaba muri kubafasha kubona igisubizo?

    Nk’uko mubizi, ikibazo cyo kwimurira mu kindi gihugu abahoze ari abarwanyi ba FDLR ntabwo kireba Monusco yonyine. Kiranareba umuryango wa SADC ndetse n’inama mpuzamahanga ku biyaga bigari ndetse na Guverinoma ya Congo. Birumvikana ko tugomba guhuza ingufu mu mugambi wo kubimura ariko murabizi ko kugira ngo dushobore kubimurira mu kindi gihugu bisaba ko habaho igihugu kigaragaza ubushake bwo kubakira.

    Kugeza ubu MoONUSCO ibinyujije mu mugambi wayo wo gucyura abahoze ari abarwanyi no kubasubiza mu buzima busanzwe yashoboye gutahura mu Rwanda abagera ku bihumbi 12. Aha ndavuga abahoze ari abarwanyi, ntabwo ari impunzi. Kugira ngo haboneke ikindi gisubizo ni ngombwa ko haboneka ikindi gihugu cyemera kubakira kandi ndibaza ko izi atari inshingano za MONUSCO.

    Ku wa Gatandatu Martin Kobler yagendereye inkambi ya Bahuma. Mbere yo kwerekeza i Kisangani yababwiye ko kubera ingorane ziriho mu rwego rwo kugaburira aba bahoze ari abarwanyi, yabasobanuriye ko I Walungu na Kanyabayonga, MONUSCO itazashobora gukomeza kubabonera ibiribwa guhera ku itariki ya gatanu z’ukwezi kwa Cyenda. Na ho ku birebana n’inkambi ya Bahuma, MONUSCO izahagarika inkunga yose yageneraga Guverinoma ya Congo mu micungire y’iyi nkambi. Ng’ubwo ubutumwa Bwana Kobler yabagejejeho.

    Ese gusubira mu Rwanda ni cyo gisubizo cyonyine abarwanyi ba FDLR bafite?

  • 03:57

    UBUTWARI BWA MADAME RWIGARA &IJAMBO RYA PRES NKURUNZIZA KU RUPFU RWA GEN ADOLPHE

    in Politics Progressive

    UBUTWARI BWA MADAME RWIGARA & IJAMBO RYA PRES NKURUNZIZA KU RUPFU RWA GEN ADOLPHE NSHIMIRIMANA

    1 MADAME RWIGARA

    2 IJAMBO RYA PRES NKURUNZIZA 

    3 ONU NGO IRASHAKA IPEREREZA KUBANTU BICWA I BURUNDI

    Abasigaye bo mu muryango wa Rwigara Assinapol bandikiwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali basabwa kwikuriraho (kwisenyera) ibice bibiri by’igorofa ikorerwamo na Premier Hotel, kubera kuba byarubatswe nta byangombwa, ndetse basabwa no kwishyura Miliyoni zisaga zirindwi Campany yakoze ubugenzuzi bw’Imiterere y’iyi nyubako.

    Nkuko ibarurwa dufitiye kopi yandikiwe abazungura ba Rwigara Assinapol yo kuwa 14 Nyakanga 2015 yashyizweho umukono na Meya w’Umujyi Ndayisaba Fidele, isaba uyu muryango kuba wamaze kwishyura kuri Konti iri muri Ecobank ya Company St Joseph Engeening amafranga 7,041,250 ndetse no kuba yamaze gusenya ibice bibiri (Part A&B) bitarenze tariki ya 15 Kanama 2015, bityo bakaba bakomeza kubaka igice cya 3 bafitiye ibyangombwa.

  • 03:27

    BUJUMBURA : GEN. ADOLPHE NSHIMIRIMARA WAHOZE AYOBORA INZIGO Z'IPEREREZA YISHWE

    in Politics Progressive

    Gen. Adolphe Nshimirimana wahoze ayobora urwego rw’ iperereza muri Leta ya Petero Nkurunziza yaguye mu gico yatezwe n’abantu bataramenyekana, ubwo yari ahitwa mu Kamenge.

    Umujyanama wa Perezida Pierre Nkurunziza akaba n’umuvugizi wa Leta y’ u Burundi, Willy Nyamitwe, yemeje aya makuru. Abinyujije kuri Twitter avuga ko atakaje umuvandimwe na mugenzi we ku rugamba.

    Yakomeje agira ati “Gen. AdolpheNshimirimana ntakiri kuri iyi Si.”

    Le général Adolphe Nshimirimana, ancien chef d’état-major de l’ex-rébellion CNDD-FDD et l'un des hommes forts du régime de Pierre Nkurunziza a été tué, ce dimanche, à Bujumbura dans une attaque à la roquette. Par ailleurs, et alors qu'il faisait son travail sur les lieux de l'attaque, notre correspondant a été arrêté par un agent des renseignements, puis tabassé avant d'être relâché.

    La voiture du général Adolphe Nshimirimana a été, d'après plusieurs témoins, touchée par deux roquettes puis arrosée à l'arme automatique dans la matinée de ce dimanche, près de l’hôpital Roi-Khaled, dans la capitale, Bujumbura. Les forces de l'ordre ont fait état de sept arrestations, sans autre précision.

    Peu avant midi, le conseiller en communication de la présidence a confirmé la mort du haut gradé. « J'ai perdu un frère, un compagnon de lutte, la triste réalité c'est que le général Adolphe Nshimirimana n'est plus de ce monde », a écrit sur son compte Twitter Willy Nyamitwe.

  • 03:59

  • 02:32

    How TV’s Negative Portrayal of Black Women Hurts Our Community guest G. Brown

    in Culture

    Listen to The Michael Imhotep Show, Fri. July, 24th, 10pm-12midnight EST with host Michael Imhotep of The African History Network.  Our guest will be G. Brown of The Reel Network discussing African American entertainment news and the images of African Americans in the media. We’ll discus “How TV’s Negative Portrayal of Black Women Hurts Our Community” and more! CALL IN WITH Questions/Comments at 1-888-669-2281.  POST YOUR COMMENTS.  WE MAY READ THEM ON AIR.  Listen online at http://tunein.com/radio/Empowerment-Radio-Network-s199313/ or by downloading the "TuneIn Radio" app to your smartphone and search for "Empowerment Radio Network" or at www.AfricanHistoryNetwork.com and click on “Radio Shows” at the top of the page.

    1) G. Brown of The Reel Network talked about Negative Images of African Americans in the media, a recent story about 50 Cent, Rachel Dolezal is now doing braids and weaves, and the latest on Bill Cosby’s deposition testimony.  2) New revelations in the #SandraBland case and medication she was taking.  3) Mama Ayana Iyi joined us to talk about the Vaginaologues coming on Saturday in Detroit.  4) More revelations of problems with Chicago’s Independent Police Review Authority.  5) This date in African American History.

  • 03:58

    GEN KARENZI NA GENOCIDE BIBAYE IHURIZO KURI PRES PAUL KAGAME N'AGATSIKO I KIGALI

    in Politics Progressive

    Lt Gen Karenzi Karake wari usanzwe akuriye ibiro by’iperereza mu Rwanda, yatawe muri yombi mu mpera z’iki cyumweru gishize, afungirwa i London mu gihugu cy’u Bwongereza nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibishimangira.

    Kuwa Gatandatu tariki 20 Kamena 2015, BBC ivuga ko aribwo Lt Gen Karenzi Karake w’imyaka 54 y’amavuko, yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Heathrow mu mujyi wa London mu Bwongereza ahita afungwa, bikavugwa ko iby’ifungwa bye bifite aho bihuriye n’ikirego cy’umucamanza wo muri Espagne wigeze gushinja Lt Gen Karenzi Karake ibyaha by’intambara, icyo gihe hari mu mwaka wa 2008.

    Karenzi Karake watawe muri yombi mu mpera z’iki cyumweru gishize, yafashwe hakoreshejwe impapuro zita muri yombi zo ku rwego rw’umugabane w’u Burayi, agezwa imbere y’umucamanza wa Westminster, yemeza ko azakomeza kuba afunzwe by’agateganyo kugeza tariki 25 Kamena 2015.

  • 03:39

    ME NTAGANDA BERNARD ATI TURITEGUYE NIBIBA NGOBWA TUZAKAMA IMBOGO

    in Politics Progressive

    TANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°011/PS.IMB/2015 : 

    « COUP D’ETAT CONSTITUNIONNEL » YA FPR INKOTANYI IRARIMBANYIJE

     Bimaze kugaragara ko FPR INKOTANYI iri guca Ruhinganyuma mu gukora « Coup d’Etat Constitutionnel » ibinyujije mu mashyaka ayigaragiyeye ;

    Rimaze kubona kandi ko zimwe mu nzego za Leta ziyishyigikiye muri uwo mugambi mubisha ;

    Nyuma y’aho amahanga akomeje kurebera iyi migambi ya FPR INKOTANYI yo guhindura Itegeko Nshinga nyamara agahindukira akamagana  yivuye inyuma ibindi b’ihugu byo mu Karere biri muri uwo mugambi ;

    Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha Abarwanashyaka baryo,Abanyarwanda n’Amahanga ibi bikurikira :

    Ingingo ya mbere : Ishyaka PS IMBERAKURI riramagana ryivuye inyuma umugambi wa FPR INKOTANYI wo guhindura Itegeko Nshinga riciye Ruhinganyuma maze igakoresha ya mashyaka ayigaragiye  muri FORUM ; yahindutse umuzindaro wayo.Aha Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa ko uwo mugambi wagaragaye kuva mu 2010 ;Prezida Paul KAGAME akimara gutorwa bihishuwe na Bwana MUSA Fazil ; Intore y’amarere yo muri PDI.

    Ingingo ya 2 : Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha ko amabaruwa  yoherezwa mu Nteko Ishinga Amategeko  amwe yitirirwa  Abanyarwanda ayandi akaba yandikwa nyuma yo gutunarikwa no guterwa ubwoba. Aha Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa ko kwegeranya  aya mabaruwa  asaba ko manda y’Umukuru w’Igihugu yahinduka byabaye nk’imihigo yahawe Abayobozi bo mu Nzego z’Ibanze.

    Ingingo ya 3 : Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga iki gikorwa cya FPR INKOTANYI cyo guhindura manda z’Umukuru w’Igihugu ari « Coup d’Etat Constitutionnel

  • 03:54

    FPR INKOTANYI BIMITSE UMWAMI" PRES PAUL KAGAME" NTAWUNDI TWIFUZA USIBYE WE GUSA

    in Politics Progressive

    Abashinzwe kwiga ku hazaza h’u Rwanda nyuma ya 2017 bamuritse raporo yabo

    Abakada batatu ba RPF-Inkotanyi bashinzwe kwiga ku hazaza h’u Rwanda ubwo manda ya kabiri ya Perezida Kagame izaba irangiye, bashyize ahagaragara ibyo bagezeho.

    Raporo yabo ivuga ko abarwanashyaka ba RPF-Inkotanyi bifuza ko Perezida Kagame aguma ku butegetsi. Abikorera bo ngo bahuriza ku kuba avuyeho na bo bahita bahagarika ibikorwa byabo.

    Aya ni amwe mu magambo Senateri Dr Karemera Joseph yabwiye Perezida Kagame ubwo yamurikaga iyo raporo, mu mwiherero w’abanyamuryango babarirwa muri 600 ba RPF.

    Mu mwaka wa 2013, Perezida Kagame yahaye umukoro abakada 3 bakomeye ba RPF, wo kwiga ku kigomba gukorwa ubwo manda ze ebyiri yemererwa n’itegeko nshinga zizaba zirangiye.

    Abo bagabo batatu basanzwe ari abasenateri (Dr Karemera Joseph, Tito Rutaremera na Antoine Mugesera), ngo bakusanyije ibitekerezo by’abanyamuryango b’ingeri nyinshi, bakora n’ubushakashatsi.

    Dr Karemera wamuritse iyi raporo, yagize ati, "Duhitamo abo tubaza (sampling) twarebye ibice byose by’abanyamuryango harimo urubyiruko, abagore, abikorera, abayobozi bakiri bato, abanyeshuri n’abanyarwanda baba mu mahanga.”

    Nk’uko Karemera yakomeje abisobanura, "twibanze ku kuganira amateka y’u Rwanda n’uko twakuramo amasomo ngo dufate ibyemezo bikwiye by’uko bizagenda muri 2017.

  • 03:56

    GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA MU RWANDA NI UGUKORA COUP D'ETAT

    in Politics Progressive

    ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°011/PS.IMB/2015 :

  • 01:21