Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

  • 03:58

    PAUL KAGAME NA FPR BAKOMEJE GUTEGURA ABANYARWANDA KO ATAZAVA KU BUTEGETSI

    in Politics Progressive

    HOST: Serge Ndayizeye


    TOPIC: PAUL KAGAME NA FPR BAKOMEJE GUTEGURA ABANYARWANDA KO ATAZAVA KU BUTEGETSI


    Mu 2017, Umuryango RPF uzaba wujuje imyaka 30. Imyaka 30 ku ishyaka rya politiki ni igihe gito. Ubwo RPF izaba yizihiza imyaka 30 mu 2017, uyu muryango uzaba uhagaze ahakomeye, aho icyemezo uzafata kigomba kugaragaza ahazaza hawo nk’ishyaka rifite imbaraga mu myaka izakurikira.

  • 03:48

    UMUNSI WO KWIBOHOZA WIZIHIZWA NA FPR INKOTANYI UMARIYE IKI ABANYARWANDA ?

    in Politics Progressive

    HOST: Serge Ndayizeye


    TOPIC: UMUNSI WO KWIBOHOZA WIZIHIZWA NA FPR INKOTANYI UMARIYE IKI ABANYARWANDA ?


    1. Uyu munsi umariye iki abanyarwanda ?


    2. Uyu munsi ninde ufite akamaro? ni FPR Inkotanyi cyangwa abanyarwanda?


    3. Kwibohora ubundi bishaka kuvuga iki?


    4. Amasoma dukura mu minsi nkiyi ni ayahe? 


    5. ibibazo bitandukanye



    andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka

    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka

    follow us on twitter: rnc_usa

    call in to listen Live 347 945 6449


     

  • 03:58

    PAUL KAGAME NA FPR BAKOMEJE GUTEGURA ABANYARWANDA KO ATAZAVA KU BUTEGETSI

    in Politics Progressive

    HOST: Serge Ndayizeye


    TOPIC: PAUL KAGAME NA FPR BAKOMEJE GUTEGURA ABANYARWANDA KO ATAZAVA KU BUTEGETSI


    Mu 2017, Umuryango RPF uzaba wujuje imyaka 30. Imyaka 30 ku ishyaka rya politiki ni igihe gito. Ubwo RPF izaba yizihiza imyaka 30 mu 2017, uyu muryango uzaba uhagaze ahakomeye, aho icyemezo uzafata kigomba kugaragaza ahazaza hawo nk’ishyaka rifite imbaraga mu myaka izakurikira.

  • 01:25

    MARCEL MUSEMINALI ARASHYIRA HANZE ABASHUMBA BA FPR BASHAKIRA MANDAT KAGAME

    in Politics Progressive

    Nyuma y'umunyamakuru Robert "Bob" Mugabe nawe wagaragaje icyo atekereza mugushaka guhindura itegeko nshinga kugirango President Paul Kagame azakomeze kuyobora u Rwanda, Marcel Museminali we yaje ari simusiga mu kiganiro yagiranye na Contact Fm aho atatinye kuvuga amazina y'abayobozi bakuru mu Rwanda, mu nyandiko ndende yabanje kwandika akayita "Rwanda’s lion and political hyenas"   Intare y' U Rwanda na Politike y'Impyisi, ubisobanuye neza wasanga Intare avuga ari kagame naho impyisi ari abashumba bo muri FPR birirwa baririmba ko bamushaka ko azakomeza kubayobora , abazi neza umwami w'ishyamba ariwe Intare, mukaba muzi neza Impyisi neza, murunva icyo bivuga mugihe mugihe intare yabaga ifite umuhigo, impyisi zikaza gushaka amayezi cyangwa amagufa intare iba yashigaje


     


     

  • 03:33

    FPR NA KAGAME BARASHUKA ABANYARWANDA KO BAFITE URUFUNGUZO RW'ITEGEKO NSHINGA

    in Politics Progressive

    HOST: Serge Ndayizeye


    Topic: FPR NA KAGAME BARASHUKA ABANYARWANDA KO BAFITE URUFUNGUZO RW'ITEGEKO NSHINGA INGINGO 101 


    Ingingo ya 101 Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.


    IBYEREKEYE IVUGURURWA RY’ITEGEKO NSHINGA


    Ingingo ya 193 Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abawugize. Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane by'amajwi y'abagize buri mutwe w'inteko. Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw'ubutegetsi buteganyijwe n'iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n'ubusugire bw'Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko. Nta mushinga w'ivugururwa ry'iyi ngingo ushobora kwakirwa.

  • 03:24

    FREEDOM IS NOT FREE 05/25/2015. IMYIGARAGAMBYO Y' ABANYESHURI I NYAGATARE

    in Politics Progressive

    Mugihe bicika mu Rwanda, kagame na gouvernement ye bararya ubuzima muri Amerika. Abanyeshuri bigaragambije muri Nyagatare kubera ko ubuzima bwabo n' Ubwabarimu bugoye, Kagame n' Abaminisitiri be birohamo za Lobster kuri Trump SOHO Hotel. Turarebera hamwe inama y' urubyiruko rw' Abanyarwanda i Dallas, muri Texas.


    Andikira: radioitahuka@gmail.org


    Hamagara: 13479456449


    Host: Jean Paul


    Guest: Call In


     


     

  • 03:33

    PRES KAGAME ARANZE ABAYE IKIBAZO "ISHYAKA PSD NTABWO RISHAKA MANDAT YA 3"

    in Politics Progressive

    Mu Turere 30 tugize u Rwanda, 18 twabucyereye umunsi umwe, bazinduwe no gusaba Inteko Ishinga Amategeko kubafasha igatangiza idatebye ivugururwa ry’ingingo ya 101, bityo Perezida Paul Kagame akabasha kongera kwiyamamaza, nabo bakamutorera gukomeza kuyobora u Rwanda.


    Uturere 18 twaserutse kuri uyu wa mbere harimo tune two mu Ntara y’Uburasirazuba, abo mu turere dutanu two mu Ntara y’Amajyaruguru, n’abo mu Karere kamwe k’Umujyi wa Kigali, hiyongeyeho abo mu turere tw’Intara y’Amajyepfo.


    Abazana impapuro zisaba ivugururwa ry’Itegeko Nshinga baseruka babukereye bambariye ibirori, hakabamo n’ababyeyi baza bateze urugori, kandi inkangara, ibiseke , amakarito n’ibindi bizamo izo nyandiko z’ubusabe biba bitatswe nk’impano zikomeye, baririmba indirimbo zigaragaza umunezero bafitiye igikorwa barimo n’urugwiro bafitiye Perezida Kagame bifuza ko akomeza kubayobora.

  • 01:57

    MANDAT YA 3 YA PRESIDENT KAGAME IKOMEJE KUVUGISHA "ABASHUMBA" BA FPR AMANGAMBURE

    in Politics Progressive

    MANDAT YA 3 YA PRESIDENT KAGAME IKOMEJE KUVUGISHA "ABASHUMBA" BA FPR AMANGAMBURE

  • 02:57

    AKARENGANE GAKORERWA ABAHINZI & BOROZI NA LETA YA FPR INKOTANYI

    in Politics Progressive

    Host: Edouard Kabagema


    TOPIC:AKARENGANE GAKORERWA ABAHINZI & BOROZI NA LETA YA FPR INKOTANYI


     


    Banyarwanda banyarwandakazi, nshuti za Radio itahuka muli mu mahanga cg u Rwanda, ikibazo cy’ubutaka mu Rwanda cyamye ari ikibazo cy’ingutu kuva cyera. Politiki ya FPR mu by’ubuhinzi tugiye kuganiraho mu kanya yatumye ikibazo cy’ubutaka kirushaho gukara, kuko ukurikije uko imigambi ya FPR iteye, miliyoni z’abahinziborozi bashobora kuzaba batagifite aho kwegeka umusaya, basabiriza mu muhanda, amasambu yareguriwe abanyemari bake cyane.


    Muli make, mu Rwanda, mu rwego rwo kwihimibira imishinga mu buhinzi,  hari abantu bake cyane  bafite amafranga menshi, cg se bashobora kubona  inguzanyo z’amabanki mu buryo bworoshye kandi bwihuse. 


     

  • 03:00

    IBIMENYETSO BYEREKANA KO FPR NAYO YABONYE KO NTAGIHE ISIGAJE KUBUTEGETSI.

    in Politics Progressive

    Nyuma yuko Radio Itahuka ikomeje kuvuga kori Manda ya gatatu ndetse ikanerekana igihe gisigaye kugira ngo FPR ikore amatekinika, FPR nayo iremeranya na Radio Itahuka ko 2017 itari mumyaka ibiri nkuko babyibazaga.


    Abategetsi, Abanyonzi, Abamotari, Abanyeshuri, Abacuruzi, Abatwara Tax abategarugori, n' Abandi ntarondoye barakoreshwa kwerekana ko Kagame atava kubutegetsi ngo u rwanda rubeho.


    Mukiganiro cy;' Uyu munsi turarebera hamwe ibimenyetso bishya.


    Andika kuri : radioitahuka@gmail.com cyangwa uhamagare kuri 


    1347 945 6449 maze ufatanye natwe iki kiganiro.


    Host: Jean Paul


    Guest: Call In


     

  • 02:59

    IBIMENYETSO BYEREKANA KO FPR NAYO YABONYE KO NTAGIHE ISIGAJE KUBUTEGETSI.

    in Politics Progressive

    IBIMENYETSO BYEREKANA KO FPR NAYO YABONYE KO NTAGIHE ISIGAJE KUBUTEGETSI.


    Nyuma yuko Radio Itahuka ikomeje kuvuga kori Manda ya gatatu ndetse ikanerekana igihe gisigaye kugira ngo FPR ikore amatekinika, FPR nayo iremeranya na Radio Itahuka ko 2017 itari mumyaka ibiri nkuko babyibazaga.


    Abategetsi, Abanyonzi, Abamotari, Abanyeshuri, Abacuruzi, Abatwara Tax abategarugori, n' Abandi ntarondoye barakoreshwa kwerekana ko Kagame atava kubutegetsi ngo u rwanda rubeho.


    Mukiganiro cy;' Uyu munsi turarebera hamwe ibimenyetso bishya.


    Andika kuri : radioitahuka@gmail.com cyangwa uhamagare kuri 


    1347 945 6449 maze ufatanye natwe iki kiganiro.