Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UMUNYASENEGALI UDAKURIKIRA ARASHIMAGIZA KAGAME N‘IMISHINGA YE YAGUYE MU MAZI

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11424239
archived

1. Nyuma yaho Andrew Mwenda ashwaniye na Kagame bikajya no ku karubanda, Kagame yishumbushije umunyasenegali umuvuga imyato kakahava.  Hari imishinga na gahunda nyinshi bya Kagame byaguye mu mazi mu buryo buzwi na bose : Rwandair,  vision 2020, One laptop per Child, cg imikorere ya EAC.  Umunyasenegali aje avuga ibigwi iyo mishinga ipfuye tukayishyiraho agasaraba, bigaragara ko yabeshywe,  adakurikira ibibera m‘u Rwanda cg se yaguzwe nka Mwenda.  Umunyasenegali atangira avuga ko urubyiruko rw‘Afurikaka rukunze Kagame kubera ibyo akora. Ni mu gihe ariko urubyiruko rwo m‘u Rwanda rwo  rurimo guhatana ruhunga igihugu, rugatanga n‘impamvu zerekana ko igihugu kiyobowe nabi, nta cyizere cy‘ejo hazaza.

2.   Rwandair yabaye urwabayanga Leta y‘agatsiko irohamo amafranga. Akari imurori kavuzwe n‘umuntu wo mu mbere. Amadeni yo kugura izo ndege zihomba bififte ingaruka zihe ku mibereho y‘abanyarwanda.  Bizishyurwa na nde, ryari ? Intore zishimagiza Kagame zo igihombo cya Rwandair kizazigiraho ingaruka?

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled