Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

ABASENATELI NTIBEMERANYWA NA KAGAME KU ISURA Y'IGIHUGU ATANGARIZA AMAHANGA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:11216139
archived

ABASENATELI NTIBEMERANYWA NA KAGAME KU ISURA Y'IGIHUGU ATANGARIZA AMAHANGA

Zimwe mu nzego z'u Rwanda, ntizigitinya kunyuranya na Perezida Kagame mu kugaragaza isura nyayo y'igihugu. urugero twantanga ni Senat y'u Rwanda iherutse kugaragarizwa uburyo urwego rw'ubuvuzi rwazambye, aho abakanishi, abasuderi, abakora iby'amazi, abize iby'ubunyamabanga, usanga biganje muri urwo rwego. ntibitangaje rero kubona infu za hato na hato zidasobanutse. abasenateri kandi ngo ntibiyumvisha uburyo umunyarwanda abaho atagira ubwiherero.

turi buze kurebera hamwe iby'aya masengesho y'abayobozi atagisiba mu Rwanda, ese koko baba bazirikana akababaro k'abo bayobora.  aherutse yahuriwemo n'itsinda riyobowe na Senator Jame inhofe, bimenyerewe ko ari inshuti ikomeye ya Perezida Kagame

Hagati aho kandi ni nako James Kabarebe akomeje kwivuga ibigwi, aho abwira abana mu kiganiro cyiswe "rubyiruko menya amateka yawe" ko iyo abishaka yari gufata Habyarimana mpiri, uyu we muri iyi minsi yabagoreweho kuko adasiba mu binyamakuru byabo, ikindi kandi ngo kuri we yumva ari igihangange kuko yabaye umugaba mukuru w'ingabo igihe u Rwanda rwari rwarigaruriye Congo nkuko abyivugira.

Igikorwa cyo kwibuka nacyo gikomeje guteshwa agaciro, abaherutse kwangirwa kwibuka ni impunzi zo mu nkambi ya kiziba

Madame Victoire Ingabire ngo abona inzira igana ku burenganzira bwa buri wese ikiri ndende cyane mu Rwanda, yabivuye imuzi mu kiganiro yagiranye n'abanyarwanda batandukanye bo hirya no hino ku isi binyuze mu kiganiro mbona nkubone kuri facebook.

Aba perezida b'u Rwanda n'uburundi bagaragaye buri umwe akora umuganda, amashusho yabo ubwayo afite icyo atwigisha.

Ni Mu kanya. muratumiwe mwese

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled