Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
1.Ikibazo cy'amabuye y'agaciro. a.u Rwanda ruravuga ko ari urwa mbere mu gucukura amabuye y'agaciro Coltan. b.U Rwanda rucukura 60% by’umusaruro wa coltan wose w’Isi. c.Impunguke zirashimangira ko Coltan yari ihari mu Rwanda ariko yari nkeya cyane, ntabwo yashobora kugera no kuri Toni 60. d.U Rwanda ruravuga ko umusaruro wa Coltan uyu mwaka ari Toni 2000, umwaka utaha 2500, kuburyo bazakomeza kugeza ku 5000 buri mwaka. 2.Francis Kaboneka arasaba abanyarwanda kudakorana n'abagande. a.Kaboneka ati :« ntacyo twakora kuba duturanye n'abagande.» b.Kaboneka ati : « turasaba abanyarwanda kutajya kurangura hakurya.» 3.MINAGRI: Abanyarwanda 81% barihagije mu biribwa. a.Dr. Murekezi Charles ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri MINAGRI yavuze ko 19% bataragera ku rwego rwo kwihaza mu biribwa. b.Minisitiri Géraldine arabeshya ko abanyarwanda nta kibazo bafite mu biribwa kuko 90% y'ibiribwa biva imbere mu gihugu. b.1.6% by'abanyarwanda nibo bafite ikibazo cyo kubona ibiribwa bihagije kuko barya rimwe k’umunsi. 4.Ingimbi n’abangavu barabyinira ku rukoma nyuma yo kumenya ko itegeko ribaha uburenganzira. a.Itegeko rivuga ko abana babiri (umuhungu n’umukobwa) basambanye batazabihanirwa. b.Itegeko rikomeza rivuga ko umwana w’umukobwa utarageza ku imyaka 18, iyo yatewe inda yemerewe kujya kwa muganga bakayikuramo ku bushake bwe.