Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

GEN KALE KAYIHULA AZAHANISHWA IGIHANO CYO GUPFA NAHAMWA N'IBYAHA AREGWA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:10836711
archived

1.Paul Kagame yandikiye Pres Pièrre Nkurunziza amusaba ko yashyigikira candidature ya Louise Mushikiwazo.
a.Ikinyamakuru Ikiriho cyatangaje ko Paul Kagame yandikiye Pres Pierre Nkurunziza amusaba ko yashyigikira candidature ya Louise Mushikiwabo muri OIF.
b.Abantu benshi baribaza niba Kagame adafite ikibazo mu mutwe cyaba gituma yibagirwa vuba urwango yanga Pièrre Nkurunziza.
c.Kagame yakomeje gushinja Nkurunziza ibyaha birimo ibya jenoside, umwuka mubi hagati y'ibihugu ndetse no mu umuryango bahuriyemo wa EAC.
2.Ubufaransa bukomeje gukina umukino wa Paul Kagame.
a.Christophe Boisbouvier umunyamakuru wa RFI arasobanura ko OIF ari umwanya wa politike w'inyungu z'Ubufaransa.
b.Ese Pres Emmanuel Macron yaba yumva ko ubutabera bw'abafaransa buzaceceka kugeza ryari?
c.Ese abacamanza bongeye kubyutsa dossier y'indenge ya Habyarimana, Paul Kagame na Emmanuel Macron bazabikoraho iki?
3.Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko itegeko ryo gutererana abatutsi muri ETO ritatanzwe n’ Ububiligi.
a.Umwanzuro w’urukiko ukomeza ugira uti:“Muri icyo gihe, nta tegeko ryatanzwe na Guverinoma y’Ububiligi cyangwa igisirikare cyabwo risaba ingabo kuva muri ETO.”
b.Colonel Luc Marchal wari umuyobozi wungirije wa Minuar, Colonel Joseph Dewez wayoboraga ingabo z’Ababiligi i Kigali na Lieutenant Luc Lemaire wari uyoboye ingabo muri ETO bose bagizwe abere n'urukiko.
c.Ese uru rubanza rusobanura iki k'uruhare Leta ya Kagame ishinja umuryango w'abibubye ko batereranye abatutsi muri 1994?
d.Leta y'agatsiko izakomeza kwitwaza uruhare rw'amahanga muri jenoside?
4.Gen Kale Kayihura azitaba urukiko rukuru rwa gisirikare.
a.Kale Kayihura amaze iminsi ahatwa ibibazo.
b.Kayihura azitaba mu cyumweru gitaha.
c.Gen Kayihura araregwa ibyaha bitandukanye harimo kugambanira igihugu "trahison".

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled