Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

IGIHE N' IKI 12/8/17: AMB MUKANKUSI NGO KAGAME AGIYE KUGWA MURWOBO YICUKURIYE

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:10452215
archived

Imyaka itanu, uyu munsi nibwo Mukankusi Charlotte yashyinguye umufasha we RUTAGARAMA Alphonse. Benshi mubakunzi ba Radio Itahuka, bamenyereye ko Madame Mukankusi Charlotte, aza gutanga ibitekerezo. Uretse kuba tuvuga ko Rutagarama Alphonse yishwe na Kagame, ariko ntitwigeze tumenya uburyo yishwe n' ababigizemo uruhare. Uyu munsi Mukankusi Charlotte aratubwira uko byagenze ndetse n' ibyahindutse nyuma y' urupfu rwe.

Madame Charlotte asanga ibibera mu Rwanda, haba ku manza z' akarengane gakorerwa abanyarwanda , ubwicanyi bwa hato na hato, cyangwa se akarengane kagaragarizwa mu nkiko za baringa z' u Rwanda, ndetse n' ibigaragarira mu bubanyi n' amahanga, cyane cyane ibihugu duturanye, bifite aho bihuriye n' ihirima rya Rwabujindiri nkuko mubiganiro byabanjirije kuri Radio Itahuka, yigeze kubivuga ko byemezwa n' Ibigaragara ndetse n' ubuhanuzi. Ese Imana ifite ubutumwa kuri Kagame ashobora kuba atabona?

Politiki y' impunzi zanzwe n' amahanga Kagame arimo guhigira hasi no hejuru ihatse iki? 

Kuki abanyarwanda bashakira ubutabera hanze y' igihugu? African Courts, ku manza z'abantu bari mu Rwanda.

Byose ni muri iki kiganiro.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled