Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

ITAHUKA 8/26/17: IBUGANDE SI RENEE WENYINE UHAFUNGIYE! INTASI NYINSHI MUBUROKO

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:10233993
archived

Muminsi yashize Radio Itahuka yababwiye inkuru yababwiye inkuru ya Renee Ntagungira wafatiwe Uganda, ndetse kugeza uyu munsi ibye bikaba bitarasobanuka. Yaba ari inzego za Kigali za mushimuse kubera gukingira Amabanga cg se inzego z' Umutekano za Uganda kubera ubwicanyi bukabije Intasi z' u Rwanda zakoreraga Uganda, biracyari ihurizo mumitwe ya benshi. Radio Itahuka yamenye ko abafunzwe bakekwaho Ubutasi ni benshi cyane. Ese Kigali yikanze iki? Ni mukanya kuri iki kiganiro.

Birasa n' u Rwenya ariko si Urwenya. FPR koko yahaye bamwe mubayobozi babo Amakoti urugamba rukirangira. Ese ayo makoti bayaguze he? Igusubizo kiraza kugutangaza!

Nyuma yaho abarimu ba Kaminuza nabandi bakozi banditse ibaruwa ikubiyemo ibibazo bibugarije. Leta ikaza kuvuga ko iyo nyandiko ari Tract, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza yatawe muri yombi. Tubibutse ko Uwo muyobozi ari murumuna wa Providence Rubingisa, Komiseri mu Ihuriro Nyarwanda. Ese byaba hari aho bihuriye nuko avukana na Rubingisa? Cg bifitanye isano n' Umubano waba warajemo ibitotsi hagati ya Mugisha Joseph (Fair Construction), uvugwaho kuba yarariye Kabutindi.

Nyiramongi ngo ashobora gusura Canada mukwezi gutaha. Yaba azanywe n' Iki? Aya ni amakuru tuzabatohoreza muminsi ya vuba.

Ese Rwanda Day yaba yarahinduye isura? Ni iki cyihishe inyuma yigiterane giteganyijwe OHIO> Umusesenguzi mubijyanye n' Iyobokamana Umuvugabutumwa (Pasteur)Jean Claude Habimana arabidufashamo.

Muri kumwe na Jean Paul Muri iki kiganiro

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled