Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Imyaka ibaye 19 inkoramaraso zivuganye Nyakwigendera Seth Sendashonga zimusanze aho yari atuye i Nairobi muri Kenya (16/05/1998-16/05/2017). Iperereza ryerekanye ku buryo budasubirwaho ko izo nkoramaraso zari zoherejwe na FPR yari iyobowe na Jenerali major Paul Kagame. Kuri iyi tariki ngarukamwaka y'ubwo bwicanyi ishyirahamwe Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté démocratique (ISCID mu mvugo ihinnye), rimaze gusesengura ku buryo burambuye ibibazo igihugu cyacu gifite ndetse n'icyerekezo ubuyobozi bukiganishamo, ryiyemeje kugeza ku banyarwanda bose n'inshuti z' u Rwanda ubutumwa bukurikira:
1. Uyu mwaka w'2017 abanyarwanda bari bawutezeho impinduka zikomeye kuko ni umwaka Perezida Paul Kagame yagombaga gusoza manda ebyiri itegekonshinga ryamwemereraga. Byajyaga kuba ari intambwe ikomeye iyo itegekonshinga abanyarwanda bitoreye mu w'2003 ryubahirizwa hakajyaho ubutegetsi bushya binyuze mu matora adafifitse. Ariko ku mpamvu zo gushaka gutsimbarara ku butegetsi, iryo tegekonshinga ryarahinduwe ku buryo Perezida Paul Kagame yongerewe ubushobozi bwo kuyobora igihugu kugeza mu mwaka w'2034.