Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

IBIMENYETSO BY' IGIHE 3/31/17: KAGAME YAFATIWE MU CYUHO MUMWIHERERO YIGIRA NYONI

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:9925807
archived

Radio Itahuka yakoze Iperereza ku i Kompanyi igurisha Computer (Mudasobwa) mu Rwanda izwi ku izina rya Positivo, rikaba ryararangiye  ryerekanye ibimenyetso simusiga by' uburyo Kagame ari Umujura Rubebe. ariko akaba abikora mubuswa bwinshi yibwira ko bitazamenyekana. Muri iki kiganiro turababwira uburyo POSITIVO yaje mu Rwanda ndetse n' Uburyo Kagame n' Umuryango we bayigize umuyoboro wo kwiba ibya Rubanda. 
Ubwo mu mwiherero bamwe mubayobozi batazi ko POSITIVO ari " Ntukoreho" bavuze ko guhomba ku umutungo wa Leta POSITIVO ibifitemo uruhare, Rwabujindiri yigira nyoni nyinshi, ndetse asaba ko icyo kibazo IGP Gasana Emmanuel agikurikirana ariko inama ijya kurangira abazanye iki kibazo bahawe Gasopo ndetse basabwa ko ikibazo cya Positivo kitashyirwa mu myanzuro y' ibyavuye munama. Umwe mubayobozi bo mu Rwego rwo hejuru twavuganye kuri tel bifashe kumunwa bumvise POSITIVO bayishyize mumajwi, kuko azi amavu n' Amavuko yayo yatubwiye umwuka wari mu mwiherero nyuma y' iki kibazo. Ntimutangwe

SI POSITIVO gusa Rwabujindiri yibiramo. Radio Itahuka yamenye amakuru yizewe ko Kagame yaguze indi ndege ya gatatu yo mu bwoko bwa GS6. Amafrw yayitanzweho cyangwa mvuge Akayabo, nabyo turabibagezaho muri iki kiganiro.

Presida Rwabujindiri rurya ntiruhage, Rurya akaribwa n' Akataribwa, yandikishije imwe mumitungo ye kuri Patricia. Patricia akaba azicwa igihe icyo aricyo cyose mugihe iyo mitungo bayikeneye. Bamwe muba tubwiye iyi nkuru bavuga ko bimwe Patricia yaba yarabisinye atazi n' Ibyo aribyo. Ashatse yakwishinganisha!

Chef wa Crystal Ventures, James Gatera wigeze kuyobora BK yafunguwe by' agateganyo. Kuki atashyikirijwe inkiko! Nabyo muri iki kiganiro 

Memorial ya Rwigara Assinapol kunshuro ya kabiri yabereye i Dallas, muri Leta ya Texas muri Amerika. Byari byifashe bite? Incamake yabyo muri iki kiganiro.Muri kumwe na Jean Paul 

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled