Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

IBIMENYETSO BY' IBIHE BYA NYUMA BYA FPR 01/27/2017: MAGAYANE ARANGA AKAGARUKA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:9775289
archived

Ntabwo nzongera kwita Magayana umupfumu kuko ni Umuhanuzi. Ubwo mu myaka makumyabiri irenga, Magayane yahanuraga ko muminsi ya nyuma ya Rwabujindiri Inzara izaba inuma, benshi bibazaga uko umuntu yabona ibizaba mumyaka myinshi iri imbere ndetse n' uwo yavugaga ataraza. Ubu nibwo dusubiza amaso inyuma tukavuga tuti " Uwishe Magayane yarahemutse". 

Mubimenyetso by' Ibihe by' uyu munsi turifashisha zimwe mu ndagu nako ubuhanuzi bwa Magayane. Inzara izaba ivuza ubuhuha mugihugu. Inzara ivuye Ibuvazuba igeze mumajya Ruguru. Ibimenyetso by' Intambara, n' Ibindi. Nubwo yaduteguje Intambara n' Inzara, ariko yanatubwiye ko iherezo rizaba ryiza. Hasigaye bicye mubyo Magayane yyavuze maze akazahabwa igikombe cy' umuhanuzi.

Uyu munsi Sen Ntawukuriryayo J Damascene aremeranya na Radio Itahuka ko hari akarengane mubaturage. Ikibazo kikaba, muragakoraho iki?

Kagame akomeje umugambi wo kwikubira umutungo w' Igihugu. UYu munsi turarebera hamwe ingamba nshya yafashe harimo kwimura abacuruzi, kubohoza Inganda, Gu Privatisa Gouvernement.Uyu munsi iya Vincent Biruta niyo igeze ku iseta.

Intambara muri Kongo yubuye. Ese Rwabujindiri ntiyazayikuramo imbwa yiruka?

Mukiganiro turaba turi kumwe na Bwana Epimaque Ntamushobora, Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga/Mobilization mu Ihuriro Nyarwanda

Ikiganiro cy' uyu munsi mwagiteguriwe nanjye Jean Paul 

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled