Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

JOSEPH NGARAMBE: INGUZANYO Y'INGOBOKA FMI/IMF YAHAYE U RWANDA NTAHO CYARUKOZE

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:9029293
archived

 

Igice cyambere 

IKIZAZANE FMI/IMF YAHAYE U RWANDA NTAHO CYARUKOZE

TARIKI YA 8 KAMENA 2016, Ikigega cy’Imari cy’Isi FMI/IMF cyemeye guha u Rwanda inguzanyo y’ingoboka (ikizazane) rwari rwagisabye $ miliyoni 204. Ariko hahise harekurwa icya kabiri gusa cy’iyo nguzanyo rwari rwasabye rutakamba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata. Icyari kigamijwe : kuziba icyuho cya RESERVES OFFICIELLES DE CHANGE/ OFFICIAL FOREIGN EXCHANGE RESERVES (UBUBIKO BW’AMADOVIZE Y’IGIHUGU), bityo bigatangira ikonkoboka ry’FRW. Twasesenguye amategeko avunanye (conditionnalites/conditionnalities/amananiza) aherekeza  icyo kizazane, harimo UKWIZIRIKA UMUKANDA. Twanibajije niba icyo kizazane kizabasha kuramira ifaranga ry’u Rwanda (FRW). Twaje kwanzura ko ari amarenzamunsi, kabone n’ubwo u Rwanda rwazabasha guhabwa inguzanyo yose ($miliyoni 204). Nyuma y’uko imaze guhabwa icya kabiri cy’ikizazane, Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatangarije ibinyamakuru gahunda yihuse yo guhangana n’ibura ry’amadolari kw’Isoko. Ibigaragarira benshi ko byananiranye kuko amadolari akomeje kuba ingume bijyana no kurushaho kugwa kw'FRW.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled