Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

RWANDA: IMPANVU ZITERA IBIZA "INKANGU" N'INGARUKA ZAZO MU RWANDA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:8906443
archived

Introdution (Relevé de presse)
 

Impamvu zitera amasuri n’inkangu: (Hifashishijwe inyigo yakozwe muli 2008 n’ubushakashatsi bwa Université ya Nice mu Bufaransa)

a) Ibimera, amokoko y’ibihingwa
b) Imvura
c) Ubuhaname (topographie)
d) Ubutaka
e) Imihingire (techniques culturales)
f) Impamvu yihariye y’u Rwanda ijyanye n’imiturire
 

Gusobanura buri mpamvu muli izi ziri haruguru, n’uburyo zigira uruhare mu gutera ibiza bijyanye n’amasuri n’inkangu.
Nyuma ya buri gisobanuro, turareba uruhare rw’iyo mpamvu mu biza byibasiye u Rwanda muli iyi myaka. Turasesengura uruhare rwa gahunda za Leta (politiki) zitandukanye zagiye zikurura ibyo biza.
Turasesengura uruhare rwa politiki zazanywe na Fpr:
a) Politiki yo guhinga igihingwa kimwe: Monoculture yazanywe na FPR.
b) Politiki yo kuvana abaturage ku misozi mu masambu yabo bagatuzwa mu midugudu hatizwe ikibazo cy’amazi y’imvura, yaba azanywe n’amazu acucitse y’imidugudu, yaba ayatangirwaga n’ingo zari ku mirenge zahavanywe maze ubwambure bwo kuli iyo mirenge bugaha rugari isuri. Imirwanyasuri ikagira intege nke ikarengerwa.
c) Huti huti yo kwubaka imijyi hatizwe ikibazo cy’amazi y’imvura. Amafoto ali mu binyamakuru yerekana ko ruhurura zo mu mujyi wa Kigali n’indi mijyi yo mu gihugu zarengewe kubera ko amazi amanuka ku mazu mu gice kinini cy’imijyi yoherezwa muli za ruhurura. Amategeko yimyubakire y’imijyi avuga ko amazi amanuka ku nzu atangirira kandi akarangirira muli parcelle iyo nzu yubatwemo. Imijyi yo mu Rwanda siko ili kwubakwa.
 

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled