Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

SINANDIKA NDASOMA : RWANDA IGICUMBI CY’IKINYOMA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:8864981
archived

Mu ijambo ry’ibanze Ngeze atugezaho icyamuteye wandika iki gitabo. Agira ati : « maze kwitegereza inzira igoye u Rwanda rwanyuzemo kandi rukinyuramo, nasanze byaba byiza ngaragaje ubuzima bw’igihugu cy’u Rwanda, nkoresheje iki gitabo. ». Muri iki gitabo yatanze ibibazo bigenewe abantu bose bagize uruhare muri poritiki y’u Rwanda mbere na nyuma y’amahano yagwiriye iki gihugu muri 1994, baba abari ku butegetsi muri iki gihe, baba abitandukanyije na bwo bakajya mu batavuga rumwe n’ubutegetsi. Aha ariko akaba agamije mu by’ukuri ko abo abaza ibyo bibazo bataba ari bo babisubiza gusa, ko ahubwo buri wese yagerageza hushaka igisubizo yumva yaha buri kibazo atanga. Akaboneraho gusaba abantu bize n’izindi njijuke, ko bo ku buryo bw’umwihariko barema amatsinda, bakabonera ibisubizo ibyo bibazo mu buryo bwo kungurana ibitekerezo.

Muri aka gace asaba abantu guharanira guhinduka nka we ; akavuga ko muri gereza, n’ubwo ari mbi bwose, ariko umuntu ahavana ibintu nibura bine ari byo ububabare, ugukura mu mitekerereze, ukwihangana, no guhiduka akibanda kuri iki cya nyuma cyo guhinduka. Ngeze avuga ko icyamuteye guhinduka ari ukuntu yahuriye muri gereza n’abantu bari abategetsi bakomeye, ahantu hatari amabanga ya leta cg y’ubutegetsi, akabona uburyo bamwe babaye ibigwari abandi bakora ibyaha ariko hakaba hari n’abafunze barengana, yasanze yari yaribeshye igihe yakoranaga na bo. Aho muri gereza yahaboneye inshuti nshya za nyazo bari bahuriye ku kababaro k’uburoko, naho inshuti yari afite mbere zose zimucikaho. Izo nshuti nshya zamweretse inzira yo kwisuzuma, maze arahinduka aba nk’ujyiye mu mazi y’umubatizo aba umuntu mushya.

Pierre Celestin Havugimana

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled