Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

ITANGAZO RY'IHURIRO NYARWANDA(RNC) KURI REFERENDUM KW'ITEGEKONSHINGA RY'U RWANDA

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:8172025
archived

ITANGAZO RY'IHURIRO NYARWANDA(RNC) KURI REFERENDUM KW'ITEGEKONSHINGA RY'U RWANDA

Inama ya Biro Politiki y'Ihuriro Nyarwanda yateranye kuri uyu wa 20 Ukuboza 2015 kugira ngo irebe ibyo rimaze kugeraho inasuzume ingamba ziri imbere  muri iki gihe ryizihiza imyaka itanu rimaze rishinzwe ku itariki ya 12 ukuboza 2010.  

Nk'uko bigaragara, inama ya Biro Politiki y'Ihuriro ibaye mu gihe u Rwanda rumaze gukora ingirwa Referendum kw'Itegekonshinga (yatangajwe hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo ibe) ifungurira amarembo Perezida Kagame kugira ngo azashobore kuba Perezida ubuzima bwe bwose. Twibuke ko, mu by'ukuri,  Paul Kagame ariwe utegeka u Rwanda kuva muri 1994. 

Muri iyo mwaka 21, Perezida Kagame yahinduye u Rwanda nk'umwihariko we. U Rwanda rwiyerekana nk'igihugu kirimo Demokarasi, ariko nta kuri kurimo. Perezida Kagame afite ububasha butagira gitangira. Perezida ategeka igihugu yifashishije agatsiko gato cyane k'abasirikare n'abasivire, akenshi bahuriye ku bisanira byo mu miryango no ku nyungu z'ubucuruzi.   Ako gatsiko ni nako kagenga ubucamanza n'ubukungu bw'igihugu.  Perezida Kagame, kubera ko ariwe ukuriye ibigo by'ubucuruzi byikubira amasoko atangwa na Leta kimwe n'indi mishinga irimo amafaranga menshi, yigwijeho umutungo ubarirwa muri za miliyari z'amadolari. 

Kugirango abashe gutegeka u Rwanda wenyine, Perezida Kagame yashyize iterabwoba ku Banyarwanda. Uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza nta nkomyi n'ubw'itangazamakuru bwaranizwe. Kutavuga rumwe n'ubutegetsi bifatwa nk'ubugambanyi kandi bigahanwa nkabwo. Abanenga ubutegetsi n'abari mu mashyaka ahanganye nabwo, byaba aribyo cyangwa babikekwaho, barafatwa bagafungirwa ubusa, bagahimbirwa ibyaha, bagakorerwa iyicarubozo cyangwa bakicwa nta rubanza, batsinzwe hanze cyangwa imbere mu gihugu. U Rwanda rwigaruriwe n'agatsiko k'inkozi z'ibib

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled