Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

TITO RUTAREMARA NA FPR INKOTANYI MU KINYOMA NDENGA KAMERE MU RWANDA !!!!!!!!

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:8027225
archived

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’Afurika byakolonijwe n’Abadage kuva mu 1899 na 1916 ndetse n’Ababiligi 1916-1962 bituma Politiki, ubukungu n’umuco bihindura umwimerere byari bifite ku ngoma ya cyami.

Kimwe n’ibindi bihugu, kubona ubwigenge mu Rwanda mu mwaka wa 1962 ntibyari bikuyeho gukoresha Politiki y’umwimerere warwo, kuko guverinoma zagiyeho zari zikeneye inkunga z’amahanga cyane cyane izituruka ku miryango itegamiye kuri Leta (ONG/NGO).

Ariko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango FPR-Inkotanyi wimakaje Politiki yo kwigira ari na ryo zingiro ry’inzigo hagati ya bimwe mu bihugu  by’amahanga byifuzaga guhora biyoboreye u Rwanda imahanga.

Senateri Dr. Tito Rutaremara, Umunyapolitiki uzwi cyane mu Rwanda akaba n’Umunyamuryango ukomeye wa FPR- Inkotanyi, yagaragaje isano iri hagati y’urugendo rw’inzitane rwo kwigira, ibitero bya Politiki y’amahanga n’amateka agenda yisubiramo mu bihugu by’Afurika bigerageza kwigira.

Yasobanuye ko nyuma y’ubwigenge bw’u Rwanda mu 1962, abaperezida bagiyeho bakomeje gukorera abakoloni  bitewe n’ibyo babaga babitezeho.

Dr. Rutaremara ashimangira ko kuva ubwo Guverinoma y’u Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba mu kwimakaza Politiki y’ubukungu ishingiye kuri ONG itari gutuma ibasha gutekereza kwigira.

Yagize ati “ Nta washoboraga kugira icyo avuga kuko iyo yakivugaga bavugaga bati ‘turakwima ibi’. ONG ni zo zagiye zitanga umurongo w’ubukungu ni cyo cyatumaga bivugwa ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere cyakoze Politiki y’ubukungu ishingiye kuri za ONG, kandi bakacyandika ko ari igihugu gifite amahoro ariko nyine ni uko bagitegekaga.”

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled