Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
"Mbona abantu bandika ko Kagame ashaka Manda ya gatatu...Oya, nta kintu na kimwe nasabye" Perezida Kagame yongeye kwerekana aho ahagaze mu guhindura itegeko Nshinga
Perezida Kagame avuga ko ibyo yavuze ku Itegeko Nshinga mu 2011 n’ubu kuri we bikiri ukuri, avuga ko nta muntu n’umwe yigeze asaba ko ahindura Itegeko Nshinga ku bwe, ndetse ko atari mu mukoro uri gukorwa wo kuvugurura Itegeko Nshinga.
Ati “ Mbona abantu bandika ko Kagame ashaka manda ya gatatu…Oya, nta kintu na kimwe nasabye.
Kandi abantu miliyoni 3,7 basinye basaba ko Itegeko Nshinga rihinduka nibo ubwabo babikoze. Ntabwo ari njyewe! Ibyo guhindura Itegeko Nshinga rero birabareba. Nubaha Itegeko Itegeko Nshinga kandi nzakomeza kubaha Itegeko Nshinga ryakozwe n’abaturage.”
Perezida Kagame avuga ko Itegeko Nshinga nirihinduka akiyamamariza Manda ya gatatu azaba yubashye ibisabwa bishya n’Itegeko Nshinga kuko iryo Tegeko ari ikintu gishyirwaho n’abaturage. Akavuga ko itandukaniro riri aha ari ko ari abaturage ubwabo bifuza izo mpinduka.
Umunyamakuru ariko aribaza uburyo ibi byakumvikanira buri wese ko iyi nkubiri ya manda ya gatatu itaba ikiyiri inyuma ari Perezida ubwe uyisunika ngo ibeho.
Amusubiza, Perezida Kagame ati “Reka nkubwire, hamwe na hamwe muri Africa uzabona umuyobozi ushaka kwerekana nk’aho ari abaturage bashaka ko agumaho, ariko mu by’ukuri bashaka ko agenda. Ashobora gutsimbarara akavuga ko abaturage bamushaka. Ibi ni ibintu bitera ibibazo mu bihugu bimwe.