Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
HOST: Serge Ndayizeye
TOPIC: RWANDA: IMPAKA ZO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRANGO KAGAME AGUME KU BUTEGETSI
IMPAKA ZO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRA NGO BIHE PREZIDA KAGAME AMAHIRWE YO KWIYAMAMARIZA MANDA YA GATATU MULI 2017 ZIKOMEJE KUBA URUDACA.
Mu gihe Prezida Kagame ashyizweho igitutu n’amahanga arangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ubufaransa, igitutu cyiyongereyeho icy’itangazamakuru mpuzamahanga n’iryo mu gihugu imbere, we akomeje kudatangaza icyifuzo cye.
Abanyarwanda benshi n’ibinyamakuru bamaze igihe mu mpaka, aliko igitangaje ni uko amajwi yumvikana cyane ali ayemeza ko itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 101 bishoboka ko yahindurwa ngo uburenganzira bwo kuyihindura bukaba butangwa n’ingingo ya 193. Ku giti cyanjye ikinshimisha ni ukuli bavugisha iyo batanga impamvu zituma bifuza ko ryahinduka.