Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Ni ku nshuro ya kabiri muri uku kwezi Umukuru w’Igihugu ahagaze agasuhuza abaturage nyuma yo kubikora tariki ya 4 Nyakanga ubwo yavaga kwifatanya n’ abaturage mu kwizihiza umunsi wo kwibohora mu karere ka Gicumbi.
Icyo gihe yahagaze Nyabugogo ahazwi nko ku ‘Mashyirahamwe’ nabwo asuhuza abaturage benshi bari bahari.
Kuri uyu wa Gatandatu mu masangano y’imihanda mu Giporoso, imodoka zitwara Umukuru w’Igihugu zahagaze, abaturage bagaragaza ibyishimo byo kuba bari babonye Perezida Kagame abasuhuza, ibintu batari biteze ko byaba muri ubwo buryo (ngo abe yahagaragara abasuhuze).