Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziravuga ko zidashyigikiye ko Itegeko Nshinga rihindurwa mu Rwanda
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizemera igikorwa cyose cyo kugerageza gukuraho umubare wa manda umukuru w’igihugu akwiriye kuyobora mu Rwanda ngo perezida Kagame yongere guhatanira kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe mu 2017 nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Department ya Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida Kagame kuri ubu ari kuyobora manda ye ya kabiri y’imyaka irindwi, nyuma yo kwiyamamaza mu 2003 no mu 2010. Amatora ataha ateganyijwe mu 2017. Itegeko nshinga ry’u Rwanda ry’ubu riteganya manda ebyiri,” uwo ni Rodney D. Ford, umuvugizi wa Department ya Leta, Ibiro bishinzwe ibibazo bya Afurika.
“Twiyemeje gushyigikira guhererekanya ubutegetsi mu mahoro na demokarasi mu 2017 ku muyobozi mushya uzatorwa n’abaturage b’u Rwanda,” uko niko yakomeje avuga.