Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

BURUNDI NEWS: ITEGEKO NSHINGA NO KWIFUZA KUGUMA KU BUTEGETSI BIRASHYIRA IKI?

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:7446267
archived

Amahuriro y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi RANAC Dushayuruburundi bwogorore na l’ADC-Ikibiri, bandikiye Umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki Moon, bamusaba kubafasha akumvisha Perezida Nkurunziza ko atagomba kwiyamamariza indi manda

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’iburayi (EU) waburiye Perezida Pierre Nkurunziza kutiyamamariza manda ya gatatu, ngo mu rwego rwo kwirinda ibibazo mu gihugu cye.

Ibi byatangajwe na Ambasaderi wa EU mu Burundi Patrick Spirlet mu kiganiro ngarukakwezi kuri Politiki, hagati y’uwo muryango na Guverinoma.

Ubu amashyaka ya Politiki n’abandi bantu batavuga rumwe na Leta baratangaza ko bazakora uko bashoboye kose ngo Nkurunziza ntiyiyamamarize manda ya gatatu, abamushyigikiye nabo bakavuga ko nta kibazo babona mu kongera kwiyamamaza.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled