Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro umwiherero ku nshuro ya 12 ku ya 1 Werurwe 2015, Paul Kagame, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yasabye abayobozi kurangwa n’ibikorwa, bagakunda kugirwa inama aho guhora bashimagizwa n’ababaryarya.
Sinemeranya n’ibyo muvuga ko mwagezeho
Perezida Kagame yavuze ko atizeye ko umubare bavuga w’ibyagezweho bisaga 70% ari wo, avuga ko iyo abasaba kumubwira ibyo bagezeho bari kugwa mu kantu.
Kuba u Rwanda rufite byinshi rwanyuzemo kandi rukinyuramo byatumye umukuru w’igihugu ababwira ko badakeneye kugira uwo basiganya, kuko nta n’umwe uzagira icyo akorera u Rwanda cyangwa amarira u Rwanda avuye ikantarange.
Yagize ati: "Inzitizi duhura nazo kimwe n’izo dukoreramo bitandukanye kure n’ibyo mubona bikorwa ahandi aho ari ho hose".
Kuba umukuru w’igihugu atemeranya n’imibare itangazwa y’ibyagezweho byatumye abasaba guhuza imibare n’ibikorwa, amagambo akaba make, ibikorwa bikivugira.