Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

MAJOR ROBERT HIGIRO: ABASIRIKARE BAKURU BO MU RWANDA BAFUNZE BABA BAZIRA IKI?

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:6942177
archived

HOST: Serge Ndayizeye

TOPIC: ABASIRIKARE BAKURU BO MU RWANDA BAFUNZE BABA BAZIRA IKI? ESE HARI IBIBAZO BAFITANYE NA PAUL KAGAME KUBYUMWIHARIKO?

GUEST: Major Robert Higiro

Urukiko rwa gisirikare rw’ Inyamirambo kuri uyu wa gatatu rwemeje ko rufite ububasha bwo kuburanisha abaregwa mu rubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba, abahoze mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara na Sergeant Kabayiza Francois. Abaregwa bose bahise bajurira icyemezo cy’urukiko.

Abaregwa bahoze ari abasirikari Brig Gen Frank Rusagara na Sergeant Kabayiza Francois babwiye urukiko ko rudafite ububasha bwo kubaburanisha kuko batakiri abasirikari kandi bakaba ntaho bahuriye n’umusirikari baregwa kummwe.

Gusa nyuma yo kwiherera urukiko rwemeje ko rufite ububasha bwo kubaburanisha kuko ibyaha baregwa babikoranye na Col Tom Byabagamba ukiri umusirikari.

Ngo imbunda ebyiriza Brig Gen Rusagara, sergeant Kabayiza yarazifashe ajya kuzihisha kwa Col Tom Byabagamba.

Urubanza rwa Gisirikari ruregwamo Umusirikari mukuru  Col Tom Byabagamba, ndetse n’abahoze ari abasirikari  Brig Gen Frank Rusagara  na  Sergent Kabayiza Francois bivugwa ko yatwaraga imodoka ya Brig Gen Frank Rusagara, abaregwa bagaragaye imbere y’urukiko uyu munsi, urubanza rwabo ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rurasubikwa.

Urukiko rwavuze ko abaregwa bashinjwa ibyaha bitatu aribyo; Gukora igikorwa kigamije gusebya Leta n’ubuyobozi, Guhisha nkana ibimenyetso bishobora gufasha kugaragaza uwakoze icyaha, Gutunga imbunda mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Uyu munsi babazwaga niba abaregwa biteguye kuburana.

David Kabuye na we wafatanywe n’aba baregwa ntiyagaragaye mu rukiko, yoherejwe kuburanira mu nkiko za gisivire kuko ngo atareganwa ubufatanyacyaha na bagenzi be b’abasirikare

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled