Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

JOSEPH NGARAMBE : IJAMBO RYA KAGAME MURI G.S. Y’ABAHUNGU YA RAMBURA & NYABIHU

  • Broadcast in Politics Progressive
  • 0 comments
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.

Call in to speak with the host

(347) 945-6449

h:284593
s:6440921
archived

HOST: Joseph Ngarambe

Topic: IJAMBO RYA KAGAME MURI G.S. Y’ABAHUNGU YA RAMBURA MU KARERE KA NYABIHU


Rambura (akarere ka Nyabihu) kuwa Kane tariki ya 5 Kamena 2014 : mbere yo gutangariza  u Rwanda n’Isi ko noneho agiye kujya arasa ku manywa y’ihangu abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, Kagame yari yatangiye ijambo rye atunga agatoki imishinga n’ibikorwa by’iterambere muri ako karere bitagenze uko bikwiye. Bimwe muri ibyo bikorwa by’iterambere n’imishinga :
1. Uruganda rw’ibireti (yirengagije ko rwigaruriwe na Kagame n’agatsiko) ;
2. Inganda 2 z’icyayi (yirengagije ko zigaruriwe na Kagame n’agatsiko) ;
3. Ikaragiro ry’amata ryo ku Mukamira ryatinze kuzura (ku mpamvu zitari izo Kagame ashaka kutubeshya) ;
4. Urogomero rw’mashanyarazi rwari rumaze kuzura ariko rwatinze (kubera ubujura bwa Kagame n’agatsiko).
Turebere hamwe ukuntu Kagame yakoze ikinamico : n’ubwo yavuze ko mu bitera ugutinda kw’ibikorwa by’amajyambere harimo n’abayobozi (na we agasa n’uwishyizemo), ntibyatinze, yihutiye kwitakana abayobozi banyuranye, harimo na ministiri Anyesi Kalibata. Mu gihe bigaragara ko mu bibazo nyamukuru bidindiza imishinga n’ibikorwa bindi by’amajyambere harimo ukwigabiza ibya rubanda kwa Kagame n’agatsiko ke k’indahaga, hakabamo n’ikibazo cy’amafaranga make mw’Isanduku ya Leta.
andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka

facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka

follow us on twitter: rnc_usa

call in to listen Live 347 945 6449

 

Comments

 comments