Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

GERVAIS CONDO: ESE TWAKWEMERA IBITANGAZWA NA PRES KAGAME KU RWANDA ?

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:5826501
archived

HOST: GERVAS CONDO

TOPIC: GERVAIS CONDO ARASESENGURA IJAMBO PRES PAUL KAGAME YAGEJIJE KU BANYARWANDA ABATANGARIZA AHO U RWANDA RUHAGAZE MURI UYU MWAKA WA 2013 


Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 98, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda uko igihugu gihagaze, aho yagaragaje ko kimaze gutera imbere cyane cyane mu rwego rw’ubukungu n’umutekano, ariko anenga cyane itangirwe ya Serivisi y’Ikigo gishinzwe ingufu amazi n’isuku. Ikigo cy’igihugu cy’iterambere cyo kiza ku isonga mu kwinjiza amadovize.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukuboza 2013, mu Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje uko igihugu gihagaze. Ashima cyane urwego rw’umutekano kuko buri muturarwanda yishyira akizana, akora imirimo ye uko abyifuza n’aho ashatse mu gihugu kandi n’abanyamahanga na bo babyishimira.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukuboza 2013, mu Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje uko igihugu gihagaze. Ashima cyane urwego rw’umutekano kuko buri muturarwanda yishyira akizana, akora imirimo ye uko abyifuza n’aho ashatse mu gihugu kandi n’abanyamahanga na bo babyishimira.

Perezida Kagame akomeza atangaza ko kuba mu Rwanda hari umutekano, Abanyarwanda bawifuriza n’ibindi bihugu, kandi bituma bakora cyane bakiteza imbere mu bukungu.

Agaragaza ko muri uyu mwaka ubukungu bwiyongereye mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri, aho ibipimo bigaragaza ko bwazamutseho 6.6%, kandi bishobora kwiyongera. Imizamukire y’ubukungu bw’u Rwanda ituma rujya hejuru y’ibihugu byinshi.

Atangaza ko n’ubwo hari byinshi byabaye bitunguranye mu mwaka ushize, u Rwanda rwagombye kuba ruhagaze neza kurushaho. 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled