Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

UBUFATANYE HAGATI YA "PDP-IMANZI & RDI-RWANDA RWIZA"

  • Broadcast in Politics Progressive
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.
h:284593
s:4550053
archived

HOST: SERGE NDAYIZEYE

GUESS: FAUSTIN TWAGIRAMUNGU

                GERALD KARANGWA SEMUSHI 

TOPIC: Amashyaka PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA yashyizeho komite nshingwabikorwa mu rwego rw’umushinga afatanyije wo kujya gukorera mu Rwanda.

Kuri iki cyumweru taliki ya 10 Werurwe 2013, i Paris mu Bufaransa hateraniye inama ya PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA, hagamijwe gusuzuma aho imyiteguro igeze, ku bijyanye n’umushinga ayo mashyaka afatanyije wo kujya gukorera mu Rwanda.

Amaze kungurana ibitekerezo ku bibazo by’ingutu byugarije u Rwanda muri iki gihe, haba mu rwego rwa politiki, ubukungu, imibereho y’abaturage n’umuco, amashyaka yombi yishimiye ukuntu ahuje ingamba zo gukemura ibyo bibazo. Yongeye gushimangira umurongo yiyemeje wo kurwanya ingoma y’igitugu y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi na Perezida Pawulo Kagame, kandi yamagana ubushake buke no kubura ubushobozi n’ubushishozi by’ishyaka riri ku butegetsi, mu gushaka umuti w’ibibazo bikomeje kuzahaza Abanyarwanda.

 

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled