UBWAMI BUGENDERA KW' ITEGEKONSHINGA MU RWANDA

Call in to speak with the host

(347) 945-6449

h:284593
s:3883103
archived
RadioItahuka

RadioItahuka

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RadioItahuka.

UBWAMI BUGENDERA KU ITEGEKONSHINGA   NK'IGISUBIZO MUBIBAZO BY'U RWANDA

1. Umwami w’u Rwanda Kigeli wa 5 Ndahindurwa uri mu buhungiro muri leta zunze Ubumwe z’America azi Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK riharanira gusubizaho ubwami bugendera ku itegekonshinga nkuko azi andi mashyaka, amashyirahamwe n’amahuriro ya politike yaba ari mu Rwanda no hanze y’u Rwanda.

2. Nimuri urwo rwego Umwami w’u Rwanda Kigeli wa 5 Ndahindurwa wabaye Umwami wambere w’u Rwanda warahiriye kuba Umwami ugendera ku itegekonshinga taliki 09 Ukwakira 1959 ativanga muri politike, ari hejuru y’amashyaka yose, nta shyaka atonesha, nta n’ishyaka abamo. Ni muri urwo rwego, amashyaka cyangwa amahuriro ya politike atabanza kumenywa n’Umwami w’u Rwanda kugirango abone kubaho cyangwa atabaho ngo ni uko atazwi n’Umwami.

3. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ririgenga, kimwe n’andi mashyaka cyangwa amahuriro ya politike, ibikorwa by’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK bikorwa n’ubuyobozi bw’Ihuriro bufatanyije n’imbaga y’Inyabitatu yibumbiye mw’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK. Uko Umwami w’u Rwanda ativanga mu bikorwa by’amashyaka aharanira impindura matwara mu Rwanda ninako ativanga mu bikorwa by’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK.
 
 
 
 
 
 
 

Comments

 comments