61351

61351

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow 61351.

AMASENGESHO Y'IMINSI 120 Hamwe N,imilimo YA DEBORAH BATALLION

  Broadcast in The Bible

Call in to speak with the host

(646) 378-1170

GAHUNDA Y'AMASENGESHO Y'IMINSI 120 Y'IBIHE BYA NOWA:(Itang.6)

 

ITANGAZO RIGENEWE:

 

Banyarwanda , Banyarwandakazi, Barundi ,Barundikazi, Banyekongo ,Banyekongokazi aho muri hose mw'isi, muvuga ururimi rw'ikinyarwanda.

 

Turabifuriza AMAHORO ava kuri Yesu Kristo Umwami wayo, n'URUKUNDO ruva ku Mana Data wa twese.

 

Turabararikira kwifatanya natwe muri gahunda y'amasengesho y'iminsi 120 (amezi 4) ,azatangira taliki ya 15-05-2014 akazageza taliki ya 15-09-2014

 

Muzajya muyakurikiranira kuri: http://www.blogtalkradio.com/garukaministries, buri munsi. azajya atangira saa mbiri z'ijoro iBulayi n'Afrika, saa kumi z'amanywa muri Amerika na Canada.

 

'GAHUNDA Y'IBIZASENGERWA' 

 

Ku wa 1: Kwisengera n'imiryango yacu

Ku wa 2. Gusengera abahoze ari abasirikare  n'abari abasirikare ubu n'imiryango yabo aho bari hose

 

Ku wa 3.Gusengera abanyepolitiki bariho ubu n'abigeze gukora Politiki  n'imiryango yabo

Ku wa 4. Gusengera abakozi b'Imana bataye inshingano, ariko bakaba bashobora kugarukira Imana

 

Ku wa 5. Gusengera urubyiruko, abanyururu, abapfakazi n'imfubyi

 

Ku wa 6. Gusengera Isirayeri

 

Ku cyumweru. Gusengera ubuyobozi bushya muri ibi bihugu by'Ibiyaga Bigali

 

N:B Buri munsi tuzajya twisengera dusengere n'imiryango yacu, n'ibindi byose Umwuka w'Imana azatuyoboramo!

 

ABARINZI BARI KU BICANIRO HOSE MW'ISI BARASABWA GUSHYIRA IYI GAHUNDA MU BIKORWA BYIHUTIRWA!¨.

 

Imana ibaye umugisha. 

M. Marie Esther

h:561155
s:6664281
archived

Comments

 comments